Mu karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyahariwe imitangire ya Serivisi.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe imitangire ya Serivisi mu karere ka Ngoma, Kuri uyu wa mbere taliki 07 / 02 / 2022  Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yasabye abaturage kugaragaza abadatanga servisi nziza abibutsa gutinyuka kugaragaza ababahaye serivisi mbi cyangwa ababaka ikiguzi kitagenwa n'amategeko ati: “Twese turabizi ko hari serivisi umuturage aba agenewe nta kiguzi ariko yakugeraho uti genda uzagaruke ejo nonaha ndahuze ndasaba ko ukora ibyo yabireka kuko aba aduhemukira ariko nawe atiretse kuko twese tuva mu ngo zacu tugiye ku kazi gutanga serivisi ku bajye batugana nkuko biri mu nshingano zacu”

Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Kazo aho umuyobozi w'Akarere yasuye icyumba gitangirwamo serivisi z'irembo areba uko abaturage bahabwa izo serivisi akaba yashimye umukozi w'irembo uburyo yakira neza abamugana nkuko byemejwe n'umukecuru NZABARUSHIMANA Donathile wari amaze guhabwa serivisi.

Madamu NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yakurikiranye imitangire ya serivisi z'irembo mu murenge wa Kazo

Biteganijwe ko muri iki cyunweru cyahariwe gutanga serivisi kizasozwa kuwa 13.02.2022, hakazasurwa ibigo bitanga serivisi, inzego zibanze, Ibitaro, ibigo by'imari ndetse hanatangwe ibiganiro kuri Radiyo bishishikariza abaturage kumenya urenganzira bwabo kuri serivisi basaba mu nzego z'ibanze no gutanga amakuru igihe batahawe serivisi nziza bakoresheje umurongo w”Akarere ka Ngoma utishyurwa 4132.

Muri iki gikorwa umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yari aherekejwe na Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu hamwe na Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage.

Haranira gutanga serivisi nziza inogeye umuturage.

Back