Imiryango 142 yasezeranye imbere y'amategeko ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu karere ka Ngoma
Kuri uyu wa Mbere taliki 19.09.2022, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA ari kumwe n'intumwa za Rubanda, abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara yitabiriye ibirori byo gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu karere ka Ngoma gifite insanganyamatsiko: Ihame ry'uburinganire imbarutso y'imiyoborere myiza n'iterambere rirambye. Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba n'abari bamuherekeje bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abafatanyabikorwa ndetse n'abaturage b'umurenge wa Rukira na Murama bari bajye kwitabira ibirori byo gusezeranya imiryango 142 yabanga mu buryo butemewe n'amategeko.
Muri ibi birori hatanzwe ikiganiro ku ihame ryuburinganire cyatanzwe na Hon.Depite Veneranda NYIRAHIRWA ahamya ko Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yahaye buri wese amahirwe ntawe usigajwe inyuma.
Mu butumwa bw'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Ntahlie yavuze ko uburinganire nubwuzuzanye bwumuryango ari ishingiro ry'imibereho myiza y'abawukomokaho asaba abashyingiranywe gukomeza kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye mu miberwho yabo ntawe uhejwe ku mitungo.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA yasabye buri wese yaba abayobozi, ababyeyi, abarezi ndetse n'abafatanyabikorwa kongera kwisuzuma bagahagurukira ibibazo bibangamiye imiryango birimo amakimbirane,guta ishuri,ubuzererezi,igwingira n'ihohoterwa ryose mu muryango.
Igikorwa cyasojwe no kuremera imiryango yasezeranye imbere y'amategeko ndetse abana bahabwa ibikoresho by'ishuri.

Guverineri CG Emmanuel K.GASANA ari kumwe n'abandi bayobozi yifatanyije n'imiryango 142 yo mu murenge wa Rukira na Murama yasezeranye imbere y'amategeko

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmuel K.GASANA yasabye imiryango yashyingiranywe gukomeza kubakira ku cyizere n'ubwubahane.