Mu karere ka Ngoma hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2023A
Kuri uyu wa gatatu taliki 14.09.2022, mu karere ka Ngoma hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2023A. Ni igikorwa cyatangijwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque arikumwe n'abagize inzego z'umutekano mu karere ka Ngoma hamwe n'ubuyobozi bwa RAB Station ya Ngoma gitangirizwa mu murenge wa Mugesera, Akagali ka Nyamugali kuri Site ya Nyamabuye ahatewe ibigoli kuri buso bungana na ha120.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yafatanyije n'abaturage mu gutunganya umurima mbere yo tugera imbuto y'ibigoli
Nyuma yo gutangiza igihembwe cy'ihinga 2023A, Umuyobozi w'Akarere wungirije suhinzwe iterambere ry'ubukungu yahaye abaturage ubutumwa asaba gukomeza gukumira no kurwanya isuri mu mirima yabo, kwishyura ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza no gukomeza kwicungira umutekano bakibuka gukoresha cyane ikayi y'umudugudu bagamije kumenya amakuru y'abinjira n'abasohoka mu mudugudu mu rwego rwo kwirinda gucumbikira abantu batabaruwe kuko akenshi aribo bakora ibyaha kubakurikirana bikaba byagorana.

Abaturage bakanguriwe gukoresha ifumbire y'imborera ikavangwa n'inyongeramusaruro

Abaturage barimo gukoresha ifumbire y'imborera ikavangwa n'inyongeramusaruro.

Umufashamyumvire w'ubuhinzi arafasha umuturage gutera imyaka mu buryo butanga umusaruro hifashishijwe gupima intera.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yahaye abaturage ubutumwa abasaba gukomeza kurwanya isuri mu mirima yabo