Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali bashyikirijwe Moto zigiye kubafasha kwegera umuturage bamuha serivisi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, mu cyumba cy’inama cy’AKarere ka Ngoma hateraniye Inama Mpuzabikorwa y’Akarere yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwiyemeza bijyanye n’ibikorwa, imibare, ibipimo, imihigo, ingamba, igihe n’ingaruka.” Mu karere karere ka Ngoma wanabaye umwanya mwiza wo gutangiza gahunda nshya igamije gukemura ibibazo by’abaturage no kwihutisha kwesa imihigo yitwe "Bwije nkoze iki?"

Akanyamuneza kari kose ubwo AbanyamabangaNshingwabikorwa b'utugali bahabwaga Moto.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie ubwo yatangizaga gahunda ya Bwije nkoze iki?
Nkuko byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoam Madamu NIYINAGARA Nathalie "Bwije nkoze iki?" izafasha buri mukozi w’Akarere wese kwisuzuma akareba icyo yakoze buri munsi yaba mu gukemura ibibazo by’abaturage ndeste numusaruro cyatanze hagamijwe kwihutisha gahunda yo kwesa imihigo no gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage rusi rusange.
Ni gahunda ijye yiyongera kuri nyinshi zatangiriye muri Aka karere ka Ngoma ndetse ubu zikaba zifashishwa n’utundi turere tw’igihugu zirimo Isibo, Mwiwusenya Turahari, Nkwituriki Rwanda? n’izindi.
Usibye ku ruhande rw’abayobozi iyi gahunda kdi igamije gufasha umuturage kwisuma akareba uko umusni we wagenze ndetse n’icyo umusigiye kubera ko azajya abyuka yirirwe akora hanyuma nibigera nimugoroba yiherere arebe nibura icyo umunsi bwije umusigiye. Yibaze ati: “Ariko ubu bwije nkoze iki? mu rwego rwo guteza imbere umuryango wanjye”
Muri iyi nama hahembwe imirenge yahize indi mu kwesa imihigo ijyanye n’ubukangurambaga ariyo EjoHeza, Mituweli, gukora neza no gukirikirana ibikorwa by’irondo...
Muri iyi nama kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 38 muri 64 bahawe moto nshya zizabafasha mu kurushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo mu buryo bwihuse.
Izi moto bahawe zanajyanye no kubongerera amafaranga ku mushahara wabo nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma kugira ngo abafashe kuzishyura no kubona lisansi mu buryo bworoshye.
Abahawe izi nyoroshyangendo bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko bigeye kubaruhura imvune bakundaga guhura nazo bajya kureba umuturage no kumukemurira ibibazo.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n'Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside Hon.NYIRAHIRWA Veneranda








