Mu mikino y’amatsinda ikipe ya Etoile de l’Est yatsinzwe na AS Muhanga
Kuri uyu wa gatatu ikipe y’Akarere Etoile de l’Est yari yerekeje mu Karere ka Muhanga gukina umukino wo mu matsinda wayihuje na A.S MUHANGA umukino wabere kuyi stade ya Muhanga.
Uyu mukino wari ukomeye kuko amakipe yombi yari aherutse guhurira I Ngoma ku wa 23 Mata 2025, aho AS Muhanga yari yatsinze Etoile de l’Est igitego 2-1. Ibyo byatumye uyu mukino uba nko kwishyura, aho buri kipe yashakaga gutsinda ngo igume ku mwanya mwiza mu itsinda yongere amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Ku munota wa 94’ w’inyongera ikipe ya Etoile de l’Est yajye kwitsinda igitego 1 cyatumye yisanga ku mwanya wa 3 mu makipe ane arimo guhatanira kubona amakipe 2 azamuka mu cyiciro cya mbere.
Imikino y’umunsi wa nyuma iteganyijwe kuwa 07.05.2025 ahi ikipe ya Etoile de l’Est izakira GICUMBI F.C mu karere ka Ngoma naho AS Muhanga yakire La Jeunesse F.C umukino uzabera mu karere ka Muhanga.