Mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma hatangijwe ukwezi kwahariwe umutekano, isuku n’isukura.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/10/2021, mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma hatangijwe ubukangurambaga bufite Insanganyamatsiko igira iti: "Haranira kugira Umudugudu utekanye,ufite isuku kandi uteye imbere". Ku rwego rw'Akarere uyu munsi ukaba watangirijwe mu nteko z’abaturage mu murenge wa Remera, Akagali ka Bugera.
Ibyingenzi bizakorwa muri ubu bukangurambaga bwatangijwe uyu munsi birimo kugira umudugudu utarangwamo icyaha hamwe no kubaka umuco w’isuku n’isukura mu baturage b’Akarere ka Ngoma bikaba bizakorwa mu gihe kingana n’ukwezi kuko biteganijwe ko ubu bukangurambaga buzasozwa ku wa 12/11/2021.
Mu gihe kingana n’ukwezi dore ibizibandwaho muri ubu bukangurambaga:
UMUTEKANO:

Abagize inzego z'umutekano mu karere ka Ngoma bari bitabiriye ubu bukangurambaga batanze ikiganiro kijyanye no kwicungira umutekano.
ISUKU N’ISUKURA

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bw'isuku n'isukura bahawe umwanya bungurana ibitekerezo n'abayobozi
Atangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’isuku mu karere ka Ngoma madamu KIRENGA Providence umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwimakaza umuco w’isuku ahantu hose cyane cyane isuku ihereye mu rugo kugeza ku rwego rw’Akarere. Yagize ati: “Iyo isuku ihereye mu rugo, umudugdu ugira isuku,akagali kakarangwami isuku bigakomeza gutyo kugeza ku murenge, ku karere, intara ndetse n’igihugu cyose muri rusange yasoje asaba buri muturage wese kwimakaza umuco w’isuku mu rugo rwe”.