MU MUGANDA ABATURAGE BASABWE GUKUNDA UMURIMO
Abaturage b’Akarere ka Ngoma basabwe n’Umunyamabanga wa Leta Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, gukunda umurimo, bawukorana umwete, bawushyizeho umutima, ukabateza imbere.
Ibyo yabibasabiye mu biganiro yagiranye nabo, nyuma y’umuganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 26/05/2018. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, akaba yari yaje kwifatanya n’abaturage b’akagari ka Gahima mu Murenge wa KIBUNGO, mu muganda usoza ukwezi. Umuganda wakozwe akaba ari uwo gutunganya ahateganyijwe irimbi ry’Umujyi wa Ngoma. Nyuma y’umuganda Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye cyane abaturage kuba bitabiriye umuganda anashimira Umunyamabanga wa Leta UWIHANGANYE Jean de Dieu, usanzwe ari imboni y’Akarere muri Guverinoma, kuba yaje gusura Akarere ariko cyane cyane kuba yifatanyije n’abaturage mu muganda. Meya kandi yanashimiye Depite MUKANDERA Iphyigenie, Col. Gakumba JOMBA, DPC SSP Vita HAMZA, Abajyanama b’Akarere n’abayobozi b’ibigo binyuranye kuba nabo baje kwifatanya n’abaturage mu muganda. Hatanzwe kandi ibiganiro bikurikira :
- Ikiganiro ku kwita ku bidukikije,
- Ikgganiro ku bwisungane mu kwivuza ;
- Ikihaniro ku gucunga no gukumira ibiza.
Umunyamabanga wa Leta, Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, yaganiriye n’abaturage ku iterambere ry’Akarere muri rusange ariko by’umwihariko, iterambere ry’Umujyi wa Ngoma. Yagaragarije abaturage imishinga minini igamije iterambere ry’Akarere, abasaba ko iyo mishinga bagomba kuyibyaza inyungu, bagakoramo imirimo inyuranye, ikabasigira amafaranga kuko Leta yayishoyemo amafaranga menshi cyane. Ko rero hari amafaranga agomba gusigara mu baturage baturiye iyo mishinga. Iyo mishinga ni umuhanda Kayonza-Rusumo, Sitade ya Ngoma, Umuhanda Ngoma-Ramiro, Umuhanda wa Gari ya moshi na Hoteli y’Akarere. Yababwiye ko iyo mishinga yose irimo amamiriyari n’amamiriyari, ko igomba gusigira abaturage ba Ngoma amafaranga. Aha ariko Umunyamabanaga wa Leta akaba yarabwiye abaturage ko yababajwe no kuba hari ingeso mbi abaturage ba Ngoma bafite yo gukora igihe gito cyane, ku buryo usanga imirimo yo muri iyi mishinga kimwe n'indi mishinga yarangiye, ikorwa n’abantu baturutse hirya no hino, hanze y'Akarere ka Ngoma. Yabasabye kuva kuri iyo ngeso mbi y’ubunebwe, bagashishikarira gukunda umurimo koko ukozwe neza kandi ukoze igihe kirekirire, atari ibyo bamenyereye byo kwikoza mu murima bagahita bataha. Yabasabye ko bagomba gukorana umwete, Akarere ka Ngoma kakongera gusubira ku izina ryiza ryo kuba ikigega cy’Igihugu. Ku birebena n’iterambere ry’Umujyi yasabye abikorera nabo gutangira gusirimuka, bagasukura aho bakorera kuko ibyo Leta isabwa by’imihanda, amashanyarazi n’ibindi birimo gukorwa. Mu gusoza yasabye Abayobozi kwita kuri icyo kibazo cy’ubunebwe buvugwa ku baturage ba Ngoma, bagahwiturwa, ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye bakagiha agaciro, byaba na ngombwa abaturage bakongererwa ubumenyi, niba aribwo babura. Nyuma y’umuganda Umunyamabanga wa Leta, Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, yakoranye inama n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa banyuranye, barebera hamwe uko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rihagaze, banungurana ibitekerezo ku iterambere ry'Umujyi wa Ngoma.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back