MU MUGANDA USOZA UKWEZI ABATURAGE BATANGIYE KUBAKA IBIRO BY’AKAGARI
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27/07/2019, mu Karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi mu Gihugu, habaye umuganda usoza ukwezi. Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Bugera, ahakozwe igikorwa cyo gutunganya ikibanza kizubakwamo ibiro by’aka kagari. Umwihariko w’ibi biro ni uko bizubakwa n’abaturage bako, bakoresheje umuganda, ubuyobozi bw’akarere bukazabunganira ku isakaro no gukinga. Muri uyu muganda kandi habayeho guharura no kuringaniza umuhanda werekeza ku kigo nderabuzima cya Remera, wangijwe n’imvura.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise yitabiriye uyu muganda ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu KIRENGA Providence, Abayobozi b’inzego z’umutekano n’abakozi b’Akarere.
Nyuma y’umuganda wari witabiriwe n’abaturage benshi bari bishimiye igikorwa cyo kwiyubakira ibiro by’akagari, hakurikiyeho ibiganiro. Muri ibi biganiro Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo akaba n’Umujyanama w’Akarere, Bwana NAMANYA William yahuguye abaturage kandi abaha amakuru ku ndwara ya EBOLA, agaragaza ububi bwayo n’uburyo bwo kuyirinda.
Madamu KIRENGA Providence waganirije abaturage ku bwisungane mu kwivuza bwa (Mutuelle de santé), ashishikariza abaturage kubwitabira batanga imisanzu hakiri kare. Yabasabye kandi kujya bandikisha abana bakivuka kugirango babone uburenganzira bunyuranye ; yasabye ababyeyi kurera abana babo neza.
Naho ushinzwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka NGOMA, NSENGIYUMVA Ignace aganiriza abaturage, yabasabye gukumira ibyaha no kubyirinda muri rusange, asaba by’umwihariko kwirinda ibyaha bibiri bihanishwa ku gifungo cya burundu nyamara no kubyirinda bishoboka aribyo: Gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge hamwe no gusambanya abakobwa bakiri bato.
Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise yaganirije abaturage ku munsi mukuru w’umuganura. Yavuze ku mateka yawo n’uko wari ugiye kuzima biturutse ku buyobozi bubi, nyuma Leta y’u Rwanda ikongera kuwuha agaciro. Ubu uyu munsi uzajya wizihizwa buri mwaka kuwa gatanu wa mbere wa Kamena, muri uyu mwaka uzizizhizwa traiki ya 02/08/2019. Yibukije abaturage ko ari umunsi wo kwishimira ibyagezweho, gusabana no gusangira, ndetse hagashimiwa abakoze neza no kwiha imihigo mishya mu rwego rwo gukomeza gureta imbere.
By UMUTONIWASE Clarisse
Stagiaire