MU MUGANDA USOZA UKWEZI HARWANYIJWE ISURI
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28/04/2018, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, mu Karere ka Ngoma habaye umuganda usoza ukwezi. Uyu muganda wakozwe mu mirenge yose y’Akarere, wabanze ku bikorwa byo gusana imihanda yangijwe n'imvura, kubakira abatishoboye n'ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwagiye kwifatanya n’abaturage bo mu kagari ka Nyinya, umurenge wa Rukira mu gikorwa cyo kurwanya isuri ku nkengero z’ikiraro cya Kamunyana gihuza Uturere twa Ngoma na Kirehe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphroside ari kumwe na DPC SSP Vita HAMZA, abakozi b’Akarere n’ab’Umurenge wa Rukira, bafatanyije n’abaturage gutera ibyatsi ku nkengero z’umugezi wubatsweho ikiraro cya Kamunyana, mu rwego rwo kurwanya isuri igenda igisatira.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ibiganiro bukurikira:
- Ikiganiro ku bwisungane mu kwivuza;
- Ikiganiro ku murimo;
- Ikiganiro ku burezi bufite ireme.
Nyuma y’ibyo biganiro, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yasabye abaturage gukomeza kurwanya isuri kuko yangiza byinshi, ariko bakarwanya n’ibindi biza bikomoka ku mvura harimo ibisenya amazu.
Back