Mu mujyi wa Kibungo hatangiye kubakwa imihanda ya Kaburimbo ireshya n'ibilometero 8,5 yitezweho guhindura isura nshya y’umujyi.
Mu mujyi wa Kibungo hatangiye kubakwa imihanda igezweho ya kaburimbo ireshya na km 8.5km, biteganijwe ko iyi mihanda izuzura inacaniwe amatara yo ku muhanda amurikira abakoresha umuhanda, ikaba yitezweho kuzamura isura nziza y’umujyi wa Kibungo ndetse n’ishoramari mu Karere ka Ngoma.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA ari kumwe n'abayobozi b'Akarere ka ngoma mu gutangiza iyubakwa ry'imihanda ya Kaburumbo (Igikorwa cyatangirijwe mu marembo ya IPRC Ngoma)
Gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo byayobozwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA ari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Ngoma, bikaba biteganijwe ko iyi mihanda izuzura mu kwezi k’Ukuboza 2021 ikazatwara asaga miliyari eshanu z’amafranga y’u Rwanda.
Abaturage twaganiriye bavuze ko bishimiye iterambere ry’iyi mihanda mu mujyi wa Kibungo kuko yitezweho gucyemura ikibazo bahuraga nacyo kijyanye no kutagira imihanda myiza muri uyu mijyi ndetse ikazanatuma uyu mujyi wa Kibungo ugaragara neza harimo no korosha ubuhahirane n’ibindi bice byo mu ntara y’Iburasirazuba.
Uwitwa Pascal NIYIBZI ati: “Iyi izadufasha gukora akazi kacu tukiteza imbere mubijyanye no gukora akazi ko gutwara abantu kuri moto ikindi nuko ijye ari igisubizo mu Karere kacu kuko ntiwagira umujyi mwiza utagira imihanda ibere umujyi ibi bizatuma n’ibikorwaremezo byiyongera aha ndavuga kubaka amzu meza ajyanye n’igihe kubera iyi mihanda myiza batwubakiye.
Iyi mihanda kandi izuzura inacaniwe bityo urumva ko n’iterambere mu ishoramari rizarushaho kwiyongera, abantu bazaza kubaka inzu nziza muri uyu mujyi, amahoteli n’ibindi, ibi rero bizazamura ubukungu.”
Mu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.GASANA yasabye abaturage kubyaza amahirwe ibi bikorwa remezo bakiteza imbere, anashimira Perezida Paul Kagame, udahwema gutekereza icyateza imbere abaturage.
Iyi mihanda ya kaburimbo izubakwa na sosiyete y’Abashinwa, biteganyijwe ko nyuma y’amezi atanu. Iyi mihanda izazenguruka mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kibungo, harimo nk’uzaturuka kuri mu marembo ya Hoteli y’Akarere ka Ngoma East Gate Hotel ukanyura kuri EAR na RBA ujya kuri St. Joseph

Umuhanda uturuka mu marembo ya Hoteli y’Akarere ka Ngoma East Gate Hotel ukanyura kuri EAR na RBA ujya kuri St. Joseph

Umuhanda uzafatira kuri St Joseph uzenguruke mu marembo ya IPRC Ngoma ugaruke mu muhanda munini uturuka muri Rond Point werekeza ku Bitaro Bikuru bay Kibungo.
Umuhanda uturuka mu marembo ya Hoteli y’Akarere ka Ngoma East Gate Hotel ukanyura kuri EAR na RBA uzanyura kuri St Joseph Hoteli

Abaturage bishimira ko imihanda ya Kaburimbo igiye kubakwa mu makaritsiye batuyemo bikarimbisha isura y'umujyi wa Kibungo