Mu Murenge wa Karembo, abanyeshuri n’abarezi basabwe kwirinda amacakubiri no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Mu rwego rwo kuzirikana no kunamira abari abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habaye igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’Umurenge wa Karembo, cyitabiriwe n’abayobozi, abarimu, abanyeshuri ndetse n’abaturage.
Mu butumwa yatanze Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye abanyeshuri n’abarezi kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagaharanira kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa.
Yagize ati: “Kwibuka ni ugusubiza agaciro abari abarimu n’abanyeshuri bishwe bazira uko bavutse, kandi twese dufite inshingano yo kwigisha amateka nyakuri no kwigira ku byabaye kugira ngo bitazasubira ukundi.”
Muri iki gikorwa, hatanzwe ikiganiro kigaragaza amateka mabi yaranze igihugu cyacu mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kuyigiraho no gufata ingamba kugirango bashobore kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.