Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugira umudugudu utarangwamo ibyaha Madamu NYIRAMANA Florida yashikirijwe inka y'ubumanzi nk'umuyobozi w'umudugudu wahize abandi mu karere ka Ngoma.
None kuwa gatatu taliki 20.10.2021 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO N.cyriaque ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano yashyikirije inka y'ubumanzi umuyobozi w'umudugudu wa Nyakagezi Madamu NYIRAMANA Florida kuko yabaye indashyikirwa mu kugira umudugu utarangwamo ibyaha.

Madamu NYIRAMANA Florida umuyobozi w'umudugudu wa Nyakagezi,Akagali ka GAfunzo, umurenge wa Sake yashyikirijwe inka y'ubumanzi.
Madamu NYIRAMANA Florida yavuze ko ibyo yagezeho abikesha ubufatanye n'abaturage ayobora mugushyira mu bikorwa gahunda za leta nta numwe usigaye inyuma yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME kuba yamugeneye iyi nka nk'igihembo cy'ishimwe. Bimwe mubyagize umudugu wa Nyakagezi intangarugero harimo ko abaturage bose bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza 100% mu mwaka 2021/22 ndetse bakaba baratangiye no kwishyura Mituweli y'umwaka utaha 2022/23 aho bageze kuri 70%, kugira uburyo bwihariye bubafasha gukemura amakimbirane mu miryango bwitwa Mwiwusenya Turahari , kugira irondo rikora neza....

Bwana MAPAMBANO N.Cyriaque umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yashyikirije Madamu NYIRAMANA Florida umuyobozi w'umudugudu yashyikirijwe inka y'umunzi.
Bwana MAPAMBANO N.cyriaque umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye abaturage b’umudugudu wa Nyakagezi, mu kagali ka gafunzo, Umurenge wa Sake ndetse n'abatuye Akarere ka Ngoma muri rusange ubufatanye bubaranga mu guhsyira mu bikorewa gahunda za Leta asaba abari n'abategarugori gutinyuka bakiyamamariza imyanya y'ubuyobozi kuko bagaragaje ko nabo babishoboye.
Uretse iyi nka yagabiwe Madamu NYIRAMANA Florida mu karere ka Ngoma hatanzwe izindi nka 53 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yo koroza imiryango itishoboye.