Mukantaganzwa yiteje imbere abikesha ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere.

Mukantaganzwa Vestine ahinga urutoki rwa kijyambere kuri hegitari 8.

Mukantaganzwa Vestine ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 56 utuye mu Kagari ka Nyinya, Umurenge wa Rukira, ni umwe mu baturage bagaragaza ko guhinga urutoki kijyambere bishobora guhindura ubuzima bw’umuntu. Uyu mubyeyi avuga ko ubuhinzi bw’urutoki ari bwo bwamukuye mu bukene, bukamufasha kwiteza imbere no gutunga umuryango.

Ubwo twamusuraga aho atuye, Mukantaganzwa yadutangarije ko mbere atagiraga icyo akora cyinjiza amafaranga, bigatuma ubuzima bumugora. Ariko nyuma yo gutangira ubuhinzi bw’urutoki agakorana na Koperataive ubumwe ndetse akabona inama z’abajyanama b’ubuhinzi yatangiye guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere, ubu akaba amaze kubona impinduka zigaragara. Mukantaganzwa Vestine ahinga urutoki rwa kijyambere ku buso bungana na hegitari 8 akemeza ko ubu buhinzi bumaze kumuteza imbere

Ati: “Nari umuntu usanzwe nta kintu mfite. Ariko nyuma yo kubona ko urutoki rutanga umusaruro, natangiye kuruhinga neza nkurikiza inama z’abashinzwe ubuhinzi. Ubu ndabona umusaruro mwiza, nishyurira abana amashuri, mfite amatungo kandi nubatse inzu nziza.”

Ubu Mukantaganzwa ashimangira ko urutoki rwamubereye isoko y’iterambere. Avuga ko buri kwezi abona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300,000 na 450,000 amufasha mu buzima bwa buri munsi, akizigamira muri EjoHeza ndetse akanabika kugira ngo azabashe kongera imirima ye.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Bwana BUHIGA Josue, yashimye urugero rwiza rwa Mukantaganzwa, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko abaturage bashyize mu bikorwa inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi bashobora kwiteza imbere.

Yagize ati: “Turashimira cyane Mukantaganzwa Vestine kuko ari rugero rwiza. Uyu munsi ni umunyembaraga kandi iterambere rye riturutse ku buhinzi bw’urutoki rigaragarira buri wese ubu yiteje imbere nkuko nawe abwivugira turasaba n’abandi baturage bacu gufata icyitegererezo kuri we bakareka ubuhinzi bwa gakondo bakagana ubuhinzi bwa kijyambere kuko ari bwo butanga umusaruro uhamye.”

Mu murenge wa Rukira haboneka umusaruro w’ibitoki ugera muri toni 79, 848 ku mwaka.

Mukantaganzwa Vestine yiyubakiye inzu abikesha ubuhinzi bw'urutoki.

Ubuhinzi bw'urutoki Mukantaganzwa abukorera ku buso bungana na hegitari 8.

Urutoki rwa Mukantaganzwa usanga rusasiye nka bumwe mu buryo rwo kururinda ibyonnyi.

Abahinzi b'urutoki mu Murenge wa Rukira bishimira ko bahawe imihanda ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko

Back