MURI NGOMA IBIGANIRO KU ITEGEKO NSHINGA RIVUGURUYE BYATANGIYE

Kuva tariki ya 11/12/2015 kugeza tariki ya 16/12/2015, Intumwa za Rubanda mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, zahagurukiye kujya kuganira n’abaturage kugira ngo zibagaragarize uko Itegekonshinga ryo kuwa 04/06/2003 ryavuguruwe.

Mu Karere ka NGOMA, ingendo z’intumwa za rubanda zatangiriye mu Murenge wa SAKE,  ahari haje Senateri UWIMANA Consolée na Senateri NKUSI Laurent no mu Murenge wa GASHANDA ahari haje Depite MUHONGAYIRE Christine na Depite MUKAMURANGWA SEBERA Henriette.

Bamaze guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame KIRENGA Providence, intumwa za rubanda zari zaje mu Murenge wa SAKE, zahawe umwanya ziganira n’abaturage.

Mu magambo asobanutse, Senateri UWIMANA Consolée, yabwiye abaturage ko, nk’intumwa zabo, bagarutse kubaganiriza kugira ngo babagaragarize ibyavuye mu bitekerezo byabo. Ibyo bitekerezo, abaturage bagaragaje mu nyandiko no mu biganiro bikaba byarasabaga ko Itegekonshinga ryavugururwa kugira ngo rivanwemo ingingo zizitira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu. Muri rusange Senateri UWIMANA Consolée yagaragaje ko ibiganiro byabo bigamije kugaragaza uko Inteko Ishinga Amategeko yashyize mu bikorwa ibitekerezo by’abaturage, gusobanura iby’ingenzi byahindutse mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda Rivuguruye, mbere y’uko ritorwa n’abaturage muri Referandumu yo kuwa 18/12/2015, no gushishiskariza abatugare gutora iryo  Itegeko Nshinga rya Repubulika ryavuguruwe.

Senateri UWIMANA Consolée, yasobanuye mu magambo arambuye uko ingimgo y’ 101 yavuguruwe. Ingingo y’ 101 ikaba yarahamije ihame rya manda zifunze(manda zidashobora kurenga ebyiri), ariko iva ku myaka irindwi(7), ijya ku myaka itanu(5). Iyo ngingo y’101 ikaba yuzuzwa n’ingingo 172, ishyiraho ihame ry’uko ibivugwa mu ngingo y’101, bizatangira gukurikizwa nyuma y’imyaka irindwi ibarwa guhera 2017, kugira ngo gahunda z’iterambere Igihugu cyihaye zibanze zigire umusingi ukomeye mbere yo gutangira manda y’imyaka itanu(5). Uretse iyo ngingo irebana na manda ya Perezida wa Repubulika, n’izindi manda z’abantu batorwa cyangwa bagengwa na manda, nazo zaravuguruwe zikaba imyaka itanu, Itegekonshinga ryaravuguruwe no mu zindi ngingo nyinshi ndetse hagira n’izikurwamo kuko zitagihuje n’igihe cyangwa zikagenda zihuzwa n’izindi. Itegeko Nshinga rivuguruye rya 2015, rigiye gukorerwa Referandumu rifite ingingo 177 mu mwanya w’ingingo 203 ryari risanganywe. Abaturage bose bakaba bishimiye iryo vugurura kuko babona ryarabahaye amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, wita ku Banyarwanda akabitangira, akabateza imbere. Bimeyeje kuzaritora kuko aribo baryisabiye.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.
Back