MURI NGOMA SIPORO IMAZE KUBA UMUCO KURI BENSHI

Mu Karere ka Ngoma, Siporo rusange imaze kumenyerwa ariko by’umwihariko siporo ikaba imaze kuba umuco kuko, amatsinda(clubs) ya siporo agenda avuka, kandi umusaruro wayo ukaba ri mwiza. Hari  abayatanga ubuhamya ko bari batakigira akarimo k’ingufu bashobora, ariko ubu ngo bongeye kuba abasore.

Kuri uyu munsi w’icyumweru wa gatatu w’ukwezi kwa Nzeli 2018, mu Karere ka Ngoma ni umunsi wahariwe siporo rusange. Ni umunsi ngarukwakwezi  umaze kumenyerwa, uhuza abaturage n’abayobozi b’inzego zinyuranye, bagasabanira mu myitozo ngororamubiri inyuranye. Kuir iki cyumweru, tariki ya 16/12/2018, nk’uko bisanzwe siporo rusange yakorewe mu mirenge yose uko ari 14, igize Akarere ka Ngoma.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagiye kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Kibungo, aho nk’uko bisanzwe nyuma yo gukora mucakamucaka mu mihanda ituruka mu byerekezo by’Umujyi wa Ngoma, mu matsinda anyuranye, abitabiriye siporo bahuriye muri Sitade ya Cyasemakamba.Visi Meya ushinzwe ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana KANAYOGE Alex na Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF) Bwana HABAKURAMA Oreste, bari bitabiriye iyi siporo.

Mu ijambo rigufi yavuze, Visi Meya RWIRIRIZA JMVianney yashimiye abaturage bitabiriye iyi siporo ariko cyana  cyane amatsinda (clubs) anyuranye amaze kuvuka kandi bimaze kugaragara ko yakoze ububyutse muri siporo, icyerekezo  twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, mu rwego rwo gusigasira amagara y’abantu no kurwanya indwra zimwe na zimwe. Yasabye abaturage rero gukora siporo ku neza yabo kuko sipro ari ubuzima, ikaba umuti ku ndwara zinyuranye harimo no gusazira imburagihe. Yakanguriye abaturage gukora baliteza imbere, bakamenya imihigo y’Akarere kandi bakayigira iyabo, bakayigiramo uruhare.Yashoje abasaba abantu bose, kwitabira Itorero ry’Umudugudu, buri wese kajya mu ngamba abarizwamo, kuva ku Birezi kugera ka Nararibonye. 

Mu kugaragara ibyiza bya siporo, umwe mu baturage bari bitabiriye iyi siporo yavuze ati “Mbere, ntaratangira gukora siporo, iyo nirukaga nka metero ijana natangiraga guhumagira, ariko ubu nshobora kwiruka n’ibirometero bitatu, no gukora imyitozo nk’iyi turangije, ngataha ndi muzima. Ndumva naragaruye imbaraga, nongeye kuba umusore!” Uyu muturage akaba asigaye yitabira siporo inshuro nyinshi  muri “club” yabimukanguriye kandi akaba asaba abantu gukora siporo. 

SIBOMANA Jean Bosco

PRMCO/Ngoma

Back