MURI SIPORO RUSANGE HABAYE KUGANIRA KU MIHIGO NO GUSURA SITADE YUBAKWA
Kuri iki cyumweru cya mbere cya Kamena, tariki ya 02/06/2019, mu Karere ka Ngoma hakozwe Siporo rusange. Iyi siporo yakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, yitabiriwe n'abaturage benshi cyane, dore ko bamaze kumenya akamaro ka siporo.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwifayanyije n'Umurenge wa Kibungo, aho abaturage baturutse mu midugudu inyuranye baje mu masibo ya mucakamucaka, bagahurira bose kuri sitade Cyasemakamba mu myitozo ngororamubiri iherekejwe n'injyana z'umuziki.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abayobozi Bungirije b'Akarere Bwana RWIRIRIZA JMVianney na Madame KIRENGA Providence, Abajyanama b'Akarere, bamwe mu bayobozi b'Inzego z'Umutekano, Abakozi b'Akarere n'ab’Umurenge wa Kibungo n’abaturage benshi.
Nyuma y'imyitozo ngororamubiri, Visi Meya RWIRIRIZA JMVianney yaganirije abitabiriye siporo akamaro kayo ku buzima bw’umuntu, aho yagize ati ”Roho nziza, mu mubiri mwiza”. Yanabaganirije ku Mihigo y'Akarere 2018-2019, abasaba kuyimenya no kumenya akamaro kayo ku mibereho yabo, ndetse no kuyigiramo uruhare. Mu rwego rwo kumenya imihigo, nyuma y’ibiganiro, habayeho gusura sitade ya Ngoma irimo kubakwa nk'umwe mu mihigo w'Akarere uri mu Murenge wa Kibungo.
Abayobozi Bungirije b'Akarere Bwana RWIRIRIZA JMVianney na Madame KIRENGA Providence, n’abandi bari kumwe muri siporo, bajyanye n'abaturage gusura sitade. Aba baturage bari bishimiye kureba aho igeze, dore ko ubundi bacaga kuri shantiye ariko ntibamenye ibirimo gukorwa imbere. Umukozi w’Akarere ukurikirana imyubakire y’iyi sitade, Ing. Célestin MUTABAZI yasobanuriye abaturage aho imirimo igeze, ababwira ko mu mpera z'uku kwezi kwa Kamena 2019, ibibuga byose uhereye ku cy’umupira w’amaguru, basketball, volleyball, handball n’ibya tennis 2 ndetse n’inzira(Couloirs) za Athlétisme bizaba byuzuye, bishobora gukoreshwa.
Mu gusoza iki gikorwa cyo gusura sitade, Visi Meya RWIRIRIZA JMVianney, yabwiye abaturage ko bagomba kumenya ko iyo sitade ari iyabo, bakazayibyaza inyungu, byaba mu bukungu no kwidagadura.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma