MUSENYERI RUCYAHANA YASABYE ABANTU KUTABIKA IBANGA RY’IKIBI

Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na Musenyeri RUCYAHANA John, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26/06/209, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi wabereye I Rukumberi. Uyu muhango wari wateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, witabiriwe n’ Abayobozi b’izo Komisiyo zombi Musenyeri RUCYAHANA John wa Komisiyo y’Ubumwen’Ubwiyunge na Madame NIRERE Madeleine wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Abanyamabanaga Nshingwabikorwa b’izo Komisiyo, Abakomiseri n’Abakozi bazo.

Yakira abo bashyitsi, Visi Meya KIRENGA Providence yashimiye Komisiyo zombi kuba zaje kwibukira i Rukumberi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaganye abayobozi babi bo muri Leta mbi, babibye ingengabitekerezo ya jenoside, banashishikariza abantu kwica bagenzi babo. Yashimiye ubuyobozi bwiza buriho n’icyerekezo cyo kubaka umunyarwanda mushya, utarangwa n’amacakubiri ifite. Yashimye ibimaze kugerwaho n’Akarere ka Ngoma, harimo kubaka inzibutso ziha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo Urwibutso rwa Kibungo rwarangiye kubakwa n’urwa Rukumberi hamaze kuzura icyiciro cya mbere, no gufata neza izindi nto enye, ndetse no kwigira no kwica agaciro kw'abarokotse Jenoside. Yashimiye Ingabo za RPF zahagaritse Jenoside.

Abayobozi ba Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu bari kumwe na Visi Meya KIRENGA Providence n’abahagarariye imiryango yarokotse, bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Rukumberi, barushyiraho n'indabo.

Mu butumwa yatanze Perezidante wa Komisiyo y’Ubureganzira bwa Muntu Madame NIRERE Madeleine yasabye abaje mu gikorwa cyo Kwibukira i Rukumberi, kwirinda amacakubiri, bagashyigikira gahunda ya NDI UMUNYARWANDA, bakumva ko bareshya. Yavuze ko twibuka amateka mabi adukomeretsa ko ariko ari ngombwa, kandi bizakomeza igihe cyose u Rwanda ruzaba rucyitwa u Rwanda. Yagarutse ku kibazo gikomeye cy’imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, asaba abantu kuyigararagaza kuko byoroshya agahinda k’abasigaye.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri RUCYAHANA John, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko tugomba Kwibuka Jenoside, kugira ngo tutazibagirwa; tugomba kandi kwibuka byose, tukavuga ko bitazongera ukundi. Yashimangiye ko tugomba kugira ubumwe n'ubwiyunge kuko ari isoko dukuramo imbaraga  zo kubaka amajyambere. Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ngombwa bityo rero tugomba kwiyambura icyubutubuza. Yagarutse ku kibazo cy’imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ati “Amajwi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa, ntazaceceka kugeza igihe banyirayo bashyinguwe mu cyubahiro. Abantu  nibavuge aho abishwe bari, nibareke amabanga y’ikibi”. Yasabye abantu kumva ayo majwi bakavuga aho imibiri iri kugira ngo ishyingurwe.

Yashimiye Ingabo za FPR-Inkotanyi, zarokoye Igihugu. Ashima abarinzi b’igihango, bagaragaje ubumuntu mu bihe bikomeye; ashimira n’abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge ku murimo bakora wo kubiba indangagaciro z’ubumuntu, kugira umuryango nyarwanda wongere ube muzima, utazima.

Uyu muhango wo Kwibukira i Rukumberi washojwe no guha ibyemezo by'amahugurwa Abarinzi b'Igihango n'Abakangurambaga b'Ubumwe n'Ubwiyunge, no kugabira inka 4 Abarokotse Jenoside 2, Umurinzi w'Igihango 1 n'uwagiye ku rugamba 1. Izi nka nziza zatanzwe na  Komisiyo y’Ubumwen’Ubwiyunge na Komisyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

 

Back