Mutenderi: Nyuma y'umuganda Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage gukora cyane kugira ngo bikure mu bukene
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 26.04.2025 hirya no hino mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma habaye igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025. Umuganda wibanze kubikorwa bitandukanye birimo gutunganya imihanda y’imigenderano, kubakira abatishoboye, gucukura imirwanyasuri n’ibindi.
Ku rwgo rw’Akarere uyu muganda wabereye mu Murenge wa Mutenderi ahatunganyijwe umuhanda ureshya n’ibilometero bitanu basiba ibinogo no gutunganya inzira y’amazi yari atangiye kuwangiriza.
Nyuma y'umuganda Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, yasabye abaturage gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere kugira ngo bakire ubukene, babigire intego ihoraho.
Abaturage bagaragaje ko bishimiye uruhare rwabo mu kwiteza imbere, bavuga ko uyu muhanda usanzwe ubafasha kugeza umusaruro ku isoko bitabagoye, bityo ko udakwiye kwangirika barebera akaba ariyo mpamvu baje gufatanya nabayobozi kongera kuwusana binyuze mu muganda.
Mu butumwa yagarutseho, Umuyobozi w’Akarere Nathalie Niyonagira yashimye uruhare abaturage bagaragaje mu gikorwa cy'umuganda, abibutsa ko iterambere rirambye rishingira ku kwigira no gukora cyane. Yagize ati:
"Ubukene nta muntu waburazwe ahubwo ni ikintu gihinduka iyo twese dushyize hamwe tugakora cyane, tugaharanira kwiteza imbere. Uyu muganda ni ikimenyetso cy’uko dushoboye guhindura imibereho yacu, duhereye ku bikorwa bifatika."
Yabasabye gukomeza ibikorwa byo kwiteza imbere binyuze mu kwitabira gahunda za Leta zirimo nka VUP, gukorana n’amabanki no kubaka ubushobozi bw’imiryango binyuze mu makoperative.
Abaturage bo mu Murenge wa Mutenderi bashimangiye ko bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’amajyambere, bagira uruhare mu isuku, mu kubungabunga imihanda no mu bindi bikorwa byiza biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage gukora cyane bagamije kwikura mu bukene.
Amwe mu mafoto yaranze umuganda rusange n'ubutumwa bwatanze n'abayobozi.





