NGOMA: ABADEPITE BO MURI EALA BAGANIRIYE N’ABAHAGARARIYE ABAGORE
Kuri uyu wa mbere tariki ya 20/06/2016, Intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango Wunze Ubumwe w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA: East Africa Legislative Assembly), zagiranye ibiganiro n’abagore bagize Komite z’Uturere z’Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF: Conseil National des Femmes). Abagore bo muri Komite za CNJ z’Utwo turere uko ari tune, KAYONZA, KIREHE, NGOMA, RWAMAGANA, bakaba bahuriye mu Karere ka Ngoma, kugira ngo baganire na bamwe mu Ntumwa za rubanda zihagarariye u Rwanda muri EALA Hon. HAJABAKIGA Patricie na HON. Dr. NDAHIRO James.
Muri rusange iyi gahunda y’ubukagurambaga y’Inteko ya EALA, ni igikorwa kiri kubera mu bihugu byose uko ari bitanu bigize Umuryango Wunze Ubumwe w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC: East Africa Community). Iyo gahunda ikaba ifite insangamatsiko mu rurimi rw’icyongereza igira iti ”The EAC integration agenda: accessing the gains”.
Ibyaganiweho muri rusange byari bikubiye mu ngingo eshatu z’ingenzi:
- Guha amakuru Abanyarwanda y’aho umuryango wa EAC ugeze wiyubaka;
- Gukangurira Abanyamuryango ba EAC inyungu ndetse n’inzitizi zo kwishyira hamwe;
- Gushimangira gukorera hamwe nk’Abanyamuryango, ahagati ya EALA n’abaturage ba EAC.
Nyuma yo gutanga ibiganiro kuri izo ngingo zombi, abo Badepite bo muri EALA bunguranye ibitekerezo n’abatunira. Abagore bagize CNF bagaragaje ko bishimioye ibiganiro. Mu byiza by’umuryango wa EAC bagaragaje, harimo koroherezwa mu bihugu bigize mu bihugu bigize EAC byorohejwe kuko hasigaye hakoreshwa indangamuntu gusa. Hari kandi ubucuruzi bunyuranye bworohejwe. Mu nzitizi bagaraaje iy’ururrimi rw’icyongerezwa rukoreshwa cyane muri uwo muryango usanga ruzwi n’abantu bake mu Rwanda.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back