NGOMA: ABAFITE UBUMUGA BW’AMAGURU BAHAWE AMAGARE

Ubu ku mutima merewe neza,…Ndashimira Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wacu, utwitaho. Imana ikomeze imuhe amahoro, akomeze atuyobore.”
Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na Mukecuru MUKAKABUTURA Donatille, wo mu Mudugudu wa Mizibiri, Akagari ka Cyerwa, Umurenge wa Gashanda, mu Karere ka NGOMA, nyuma yo kugezwaho igare rifasha abafite ubumuga bw’amaguru.
Iryo gare akaba yaribonye muri gahunda irimo gukorwa ku bufatanye bwa HANDICAP INTERNATIONAL n’Akarere ka NGOMA. Muri iyo gahunda hakaba hagomba gutangwa amagare 30 mu karere kose, ku bantu  banyuranye, harimo n’umwana muto rigomba gufasha kujya kwiga.
MUKAKABUTURA Donatille, umukecuru w’imyaka 87, wari umaze imyaka ibiri aciwe akaguru kubera uburwayi, yavuganye ibyishimo byinshi ati” Ubu ku mutima merewe neza, ubu nzajya ngera aho nshaka kugera bitamvunnye kuko nta ntege zindi mfite. Leta ni umubyeyi. Ndashimira Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wacu, utwitaho. Imana ikomeze imuhe amahoro, akomeze atuyobore.”

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Back