NGOMA: ABAGORE BASHYIZE HAMWE MU GUTEZA IMBERE UMURYANGO
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11/10/2017, mu Kagari ka Jarama, Umurenge wa Jarama niho hatangirijwe, ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, ubukangurambaga bukomatanyije ku miyoborere myiza no guteza imbere umuryango.Ubwo bukanguramabaga bukaba bwarahurijwemo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore w’umunyacyaro n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga bwihariye igira igiti ”Twubake u Rwanda twifuza, duteza imbere imiyoborere myiza twita ku muryango”, yuzuzwa n’iy’umugore w’umunyacyaro n’umwana w’umukobwa yo igira iti “Twubake u Rwanda twifuza, twita ku burere bw’abana mu muryango”.
Mu birori by’uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame KIRENGA Providence, yakanguriye abantu bose kwita ku muryango kuko ariwo shingiro ry’igihugu cyacu. Yasabye by’umwihariko abagore kuba ba mutima w’urugo nyabo bakita ku isuku yabo, iy’urugo ndetse n’iy’abana. Yagarutse ku kibazo, kuri ubu gihangayikishije cyane umuryango nyarwanda: Ikibazo cy’abana b’abakobwa bato batwita inda zidateganyijwe. Yibukije amategeko ahana abangiza abo bana, asaba buri wese kuba ijisho kugira ngo umwana w’umukobwa arindwe icyo cyago kuko niwe mutima w’urugo w’ejo. Yasabye na none abaturage bari mu birori kwita ku burere bw’abana muri rusange, bakarwanya ikibazo cy’abana bakurwa mu mashuri ahubwo bagashorwa mu mirimo ivunanye, bakiri bato. Iyi mirimo ku bana bato, nayo ikaba itemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Muri ibi birori, abagore b’Akarere ka Ngoma bagaragaje ko bashyize hamwe kandi ko bashyize imbere guteza imbere umuryango. Baremeye abagore batishoboye 10, babaha amafaranga ibihumbi 200 yo gukora agashinga gaciriritse, abandi barindwi buri wese ahabwa ihene. Muri ibi birori kandi habayemo umwanya wo gushima no guhemba umugore wabaye indashyikirwa mu kwiteza imbere, mu Karere kose, mu mwaka wa 2017. Uwahize abandi akaba ari umukecuru witwa MUKARWUBUSISI Gaudence wageze ku bikorwa byinshi byose bikomoka ku muhati wo gukunda umurimo w’ubuhinzi. Uyu mukecuru akaba yarashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’Igihugu, bushyize imbere guteza imbere umunyarwanda, by’umwihariko umugore.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back