NGOMA: ABAKOZI BAHUGUWE MU KURWANYA INKONGI Y’UMURIRO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/03/2017, abakozi b’Akarere ka NGOMA bahawe amahugurwa y’igihe gito yerekeye kwirinda no kurwanya ibiza. Muri ibyo biza icyaganiriweho cyane ni ikiza cy’inkongi y’umuriro. Ayo mahugurwa yatanzwe na Bwana BUDEDERI Eric, umukozi wa Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi(MIDIMAR). Abakozi b’Akarere bari kumwe n’abayobozi b’Akarere, bahawe ibiganiro ku kurwanya inkongi y’umuriro, haba ku kazi ndetse no mu ngo iwabo. Byabaye ibiganiro byiza kuko abenshi batari bazi cyane cyane uburyo bwo kuzimya inkongi y’umuriro no kuyirinda.
Nyuma y’ibiganiro byiza, hakurikiyeho umwitozo wo gukoresha kizamyamwoto(Extinguishers). Uwo mwitozo ukaba warakurikiranywe ku buryo bw’umwihariko n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise.


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.


Back