NGOMA: ABAKOZI B’AKARERE BAHUGUWE KU KURWANYA INKONGI Y’UMURIRO.

Muri iki gihe Minisiteri yo Kurwanya Ibiza no gucyura Impunzi(MIDIMAR), ihangayikishijwe n’ibiza bikomeje kwibasira Igihugu cyacu. Muri iyi minsi by’umwihariko, haguye imvura idasanzwe, ihitana abantu gasaba 50, isenya amazu agera kuri magana atanu, ibikorwa remezo cyane cyane amateme n’imihanda birangirika kubera inkangu n’imyuzure. Uretse rero imvura itera ibiza, hari n’ikibazo gikomeye cy’inkongi y’umuriro, nayo yangiza byinshi cyane. Nyamara  umuriro wo ni igikorwa cya muntu, ucungwa na muntu. Bivuga ko n’ibiza biwukomokaho, umuntu ashobra kubyirinda cyangwa se kugabanya ubukana bwabyo.
Ni muri urwo rwego, MIDIMAR yashyizeho gahunda igamije gukangurira Abanyarwanda kumenya kurwanya inkongi y’umuriro nk’ikiza gihangayikishije Iguhugu cyacu, ndetse n’isi muri rusange. Ni muri urwo rwego na none MIDIMAR yateguye amahugurwa ku matsinda y’abakozi b’Uturere bakorera ku cyicaro cyatwo, kugira ngo bahabwe ubumenyi bw’ibanze bwabafasha kwirinda, gukumira cyangwa kugabanya ubukana bw’inkongi y’umuriro bityo babe imbuto z’ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiza bikomoka ku nkongi y ‘umuriro.
Kuva tariki ya 09 kugeza kuya 10 Gicurasi 2016, Akarere ka NGOMA niko kari gatahiwe. Muri iyo minsi uko ari ibiri, itsinda ry’abakozi umunani b’Akarere aribo Ushinzwe Uburezi mu mashuri yisumbuye, Ushinzwe Abafite ubumuga, Ushinzwe ubuzima, Ushinzwe ibikorwa remezo, Ushinzwe imibereho myiza, Umuhuzabikorwa wa DASSO, Umupolisi ushinzwe amategeko (DCLO) ndetse n’Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, bahuguwe n’umukozi wa MIDIMAR, ukora mu ishami ry’ubukangurambaga n’amahugurwa, Madame NYIRANSABIMANA Fernande, ku kumemya umuriro icyo ari cyo n’uburyo bwo kwirinda, kurwanya ndetse no kugabanya ubukana bw’ibiza biterwa n’inkongi y’umuriro. Mu gusoza amahugurwa, abahuguwe bakoze umwitozo wo gukoresha KIZIMYAMOTO ntoya, bataha biyemeje gusangiza, mu gihe cya vuba, ubwo bumenyi bw’ibanze bagenzi babo b’abakozi, no kumanuka, guhugura urubyiruko cyane cyane ururi mu mashuri.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA.
Back