NGOMA: ABANA BAHAWE UMUGANURA N’ABAYOBOZI B’AKARERE BARISHIMA
Abana bo mu Murenge wa REMERA, basobanuriwe amateka y’umuganura n’akamaro kawo mu muryango nyarwanda. Bahawe umuganura n’abayobozi b’Akarere bari baje gusangira nabo: Umutsima w’amasaka, ibyishyimbo, imboga nyarwanda n’amata, ngiyo indyo ya Gihanga abana bahawe, irabaryohera, barishima.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05, ni uwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama. Nk’uko Leta y’u Rwanda yabigennye ni umunsi ngarukamwaka wahariye kwizihiza umuganura. Umuganura akaba ari umunsi ushingiye ku muco nyarwanda, ufite inkomoka mu mateka y’ u Rwanda rwo hambere aho mu bihe nk’ibi abantu bishimiraga umusaruro. Kuri uyu munsi kuva ku muryango kugera no ku rwego rw’Igihugu habaho gusangira ibikomoka ku musaruro. Ariko na none habaho no gutekereza kuri ejo hazaza, hagafatwa ingamba zo gukomeza gutera imbere.
Nk’uko byari biteganyijwe umunsi w’umuganura wizihriijwe ku rwego rwa buri mudugudu. Ubuyobozi bw’Akarere ka NGOMA bukaba bwagiye kwifatanya n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Ndekwe mu Murenge wa REMERA. Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madame KIRENGE Providence basangiye umuganura n’abaturage.
Mu mbyino, indirimbo n’imivugo, abaturage bose bagaragaje ibyishimo, dore ko bo bagize amahirwe bakeza mu gihe ahandi mu tundi Turere tw’Intara y’Iburasirazuba bumvako hari inzara.
Perezida wa COOCRIR (Cooperative des Cultivateurs du Riz de Remera) Bwana NKEZABERA Cyriaque, wavuze mu izina ry’abaturage, yavuze ko kubera gahunda nziza zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulikka Paul KAGAME, ubu basigaye bahinga neza, bakeza umuceri mwinshi kuko ubu bavuye kuri toni 2 bezaga mbere bagera kuri toni 5,2 kuri hegitari. Yavuze ko bishimira n’ibikorwa byinshi Leta ibagezaho, harimo nk’umuhanda mwiza w’igitaka urimo kubakwa n’Akarere mu Murenge wabo n’ibindi.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagaragaje aho umuganura ukomoka mu muco nyarwanda. Mu muryango, umuganura wayoborwaga n’Umukuru w’umuryango, abana bagasabana n’ababyeyi, bakishimira umusaruro; naho ku rwego rw’Igihugu umuganura wakorwaga n’umwami afashijwe n’abanyamihango b’umuganura. Yibukije ko natwe nk’uko insanganyamatsiko ibivuga “TWUBAKIRE KU MUCO TWITEZE IMBERE”, ubu twizihije umuganura, ngo duhure, dusangire ibyeze ariko dufate n’ingamba zo gukomeza gukora neza kugira tugere ku majyambere arambye. Umuganura ukaba umunsi mukuru uhuza Abanyarwanda, abayobozi n’abayoborwa, abana n’abakuru, maze bakarebera hamwe ibyo bagezeho bagafata n’ingamba zo kuzakora neza kurushaho umwaka utaha. Yibukije ko muri uyu muganura, uretse gusabana no kunga ubumwe, Abanyarwanda tugomba no kwishimira ibyo gahunda za Leta zatumye tugeraho ari mu mibereho myiza, mu bukungu, mu miyoborere myiza, mu butabera ndetse no mu birebana n’umutekano. Yarangije yifuriza abaturage gukomera ku ndangagaciro z’Abanyarwanda, harimo kunga ubumwe; bagakora, bakiteza imbere, bakihesha agaciro. Kandi ibyo birashoboka kuko barangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika paul KAGAME.
Igikorwa cyo kuganura cyatangijwe no kugaburira abana ku mbuto za Gihanga bahabwa indyo nziza nyarwanda, igizwe n’umutsima w’amasaka, ibishyimbo bivanze n’imboga nyarwanda, basomeza mata meza. Abakuru basangiye intango. Iyi mihango yo kuganura nyirizina yakurikiwe n’ikindi gikorwa cyiza kiranga umuco nyarwanda cyo kwitura inka. Hakaba hituwe inka zikomoka kuri gahunda ya Girinka Munyarwada, aho inka eshatu zorojwe abandi. Ubusabane bwa bose bukaba buteganyijwe kuba nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori bo muri uwo murenge wa REMERA. Umwana witwa Danyse, umwe mu bana bagaburiwe n’abayobozi mu muganura yagize ati” Ni bwo bwa mbere mbonye abayobozi batugaburira mu birori. Baduhaye ibiryo tudasanzwe turya nk’umutsima w’amasaka kuko tumenyereye agahunga. Nishimye cyane kubona Meya ansomya amata na Visi Meya akampa umutsima. Nishimye cyane sinzabyibagirwa”.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA.
Back