Ngoma: Abana bitabiriye amatora y'abagize komite y'ihuriro ryabo ku rwego rw’Akarere
Mu Karere ka Ngoma habaye amatora y’abagize ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyakurikiranywe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, ndetse kikayoborwa n’abakozi ba Komisiyo y’Amatora ku rwego rw’Akarere.
Visi Meya MAPAMBANO N.Cyriaque yashimye uruhare abana bagira mu iterambere ry’igihugu, abasaba gukoresha amahirwe bahabwa binyuze mu matora kugira ngo bagire ijwi ribafasha gutanga ibitekerezo bibubaka. Yabasabye kandi kugira indangagaciro z’ubumwe, gukunda igihugu no kuba intangarugero mu bandi bana.
Yagize ati: “Aya matora ni uburyo bubaha ijwi mu buzima bw’igihugu. Mukwiye kuyakoresha neza mugaharanira gutanga ibitekerezo bifasha igihugu cyacu gukomeza kwiyubaka. Mugire intego, mukure neza kandi mube inyangamugayo mwirinda ingeso mbi zose zishobora kubangamira ahazaza heza hanyu kuko arimwe bayobozi b’ejo.”
Amatora y’ihuriro ry’abana ategurwa ategurwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA) kubufatanye n’uturere hagamijwe gutuma abana bagira uruhare mu bibakorerwa, no kubafasha kumenyera inzira z’imiyoborere myiza hakiri kare.


Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO N.Cyriaque yasabye abana kwirinda ingeso mbi.

Abana batowe ku rwego rw'imirenge nibo bitabiriye amatora yo gushaka abajya muri komite nyobozi ku rwego rw'Akarere

