Ngoma: Abarezi n’abanyeshuri basabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abari abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bikorera mu Murenge wa Kibungo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abanyeshuri n’abarezi gukomeza kuba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge, birinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iki gikorwa cyabereye kuri Sitade Ngoma, cyitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abarezi n'abanyeshuri baturutse mu bigo by'amashuri 14 bikorera muri uyu Murenge wa Kibungo.
Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Ngoma Madamu Jaqueline MUKARUGAMBWA yashimye ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye bagira mu bikorwa byo kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside. Yagize ati: “Kwibuka abari abarezi n’abanyeshuri ni ikimenyetso cy’uko tudateze kwibagirwa amateka mabi yaranze igihugu cyacu mu mashuri aho abatutsi bakorerwaga ivangura n’abashinzwe kubigisha. Tugomba gukomeza kwigisha urubyiruko amateka nyayo, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Mu ijambo rye, Madamu NIYONAGIRA Nathalie yagarutse ku ruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, cyane cyane mu kurwanya amacakubiri no guharanira amahoro arambye.
“Tugomba gufatanya twese, cyane cyane abarezi n’abanyeshuri, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke, twiyubaka, tunubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.”
Iki gikorwa cyaranzwe n'igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo, kwibuka mu mazina abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorwe abatutsi mu 1994.