NGOMA: ABARINZI B’IGIHANGO BAMBITSWE IMIDARI Y’ISHIMWE

Tariki ya 1 Gashyantare ni Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda. Uyu munsi Abanyarwanda twese hamwe n’incuti zacu, aba ari umusi w’ibyishimo, umunsi w’ibirori. Ubutwari bw’Abanyarwanda si ubwa vuba aha gusa, kuva kera na kare Intwari z’u Rwanda zahozeho kandi zahoze zambikwa amakamba y’ishimwe: Impotore, Umudende no Gucana uruti. Tugendeye kuri uwo muco wahoze uranga u Rwanda  buri tariki ya 1 Gashyantare twibuka intwari zashyizwe mu by’iciro bitatu: Imanzi, Imena n'Ingenzi. Ubu butwari bushingiye ku mateka y’u Rwanda, aho u Rwanda rutera, ntiruterwe, aho abana b'u Rwanda bitanze bakarubohora ku ngoyi y'imiyoborere mibi; ku buryo no mu Ndirimbo Yubahiriza Igihugu, dusingiza abakurambere b’intwari, bintaze kugira ngo u Rwanda rubeho. Kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda bikaba bikomeza muri buri munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, imico myiza n’imyitwarire yo gukunda Igihugu no kucyitangira, igihe bibaye ngombwa.
Kuri uyu munsi rero, mu Karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, aba ari ibirori, dore ko no mu buzima busanzwe igihugu kiba cyeze, abaturage basarura imyaka. Uyu munsi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, ukaba warizihirijwe mu kagari ka Gatonde, Umurenge wa Kibungo. Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu karere, Lt. Col. James GAKUBA na Bwana GASANA Steven, Abajyanama ku rwego rw’Akarere, bagiye kwifatanya n’Abaturage bo muri ako Kagari ka Gatonde. Uretse ibirori biryoshye, byaragaragariye mu mbyino, abaturage benshi kandi bakeye n’ubusabane, umukino w’umupira w’amaguru wo gutangiza Igikombe cy’Umurenge KAGAME-Cup, ibiganiro byiza byatanzwe n’abayobozi ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi kuri iyi nshuro ya 23, igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”, mu byaranze uyu munsi harimo no kwambika imidari y’ishimwe Abarinzi b’igihango ku rwego rw’Utugari, Umurenge, n’Akarere. Ku rwego rw’Akarere umudari wambitswe Padiri BIZIMANA Viateur, wakoze ibikorwa byo guhisha abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Paruwasi ya BARE, iri mu murenge wa Mutenderi. Abandi bayobozi b’Akarere bakaba baragiye kwifatanya n’abaturage mu Mirenge inyuranye y’Akarere.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Back