Ngoma: Abashinzwe imyitwarire mu mashuri basabwe gutoza abanyeshuri indangagaciro zibafasha gukunda ishuri.

Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukayiranga Marie Gloriose, yayoboye inama yahuje abayobozi bungirije b’amashuri bashinzwe imyitwarire. Inama yabereye mu Karere ka Ngoma igaruka kubikwiye kwibandwaho mu gutoza abanyeshuri indangagaciro z’ikinyabupfura no kugira imyitwarire myiza mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye, Madamu Mukayiranga yagaragaje ko umwanya bafite ari ingenzi cyane mu burezi bw’igihugu. Yagize ati: “Ni mwe mufasha abanyeshuri mu myitwarire kandi muhagaze mu mwanya w’ababyeyi babo. Leta yabahaye inshingano kuko ibitezeho gufasha abana kwiga neza, mukabatoza indangagaciro zibafasha gukurikira amasomo yabo no kubaho neza.”

Yasabye abayobozi bungirije kwirinda kwihugiraho ahubwo bagafata iya mbere mu kurinda abanyeshuri ingeso mbi, kubaba hafi, no kubafasha kwibanda ku masomo yabo.

Iyi nama ni igikorwa cyerekana umuhate w’Akarere ka Ngoma mu guteza imbere ireme ry’uburezi, hagamijwe kubaka urubyiruko rufite ubumenyi, uburere n’indangagaciro bikenewe mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.

Back