Ngoma: Abashinzwe Irangamimerere basabwe kunoza imitangire ya serivisi

Muri iki gitondo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yayoboye inama yahuje abakozi bashinzwe irangamimerere mu Mirenge yose y’Akarere, baganira ku buryo bwo kunoza imitangire ya serivisi zijyanye n’irangamimerere no gufasha abaturage kuzisabira banyuze ku rubuga Irembo.

Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe uko abaturage bakirwa mu biro by’irangamimerere, uburyo bwo kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego, kunoza uburyo bwo gutanga serivisi inoze ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, kugira ngo serivisi zitangwe neza kandi zigire akamaro ku baturage baje kuzisaba.

Mu butumwa bwe, Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimangiye ko serivisi z’irangamimerere zigira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage kuko zifasha mu gutuma uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Turasaba abashinzwe irangamimerere gukomeza kunoza imikorere, kwakira neza abaturage no kubakorera ku gihe. Uko mukora neza, bituma abaturage bagira icyizere mu buyobozi kandi bigafasha mu kunoza imitangire ya serivisi ku rwego rw’Akarere n’Igihugu muri rusange bityo umuturage akabona serivisi yifuza kugirango abashe gukemura ibibazo bimwe na bimwe dore ko serivisi mutanga akenshi ziba zishingiye ku mategeko ningombwa rero kutabogama mugatanga serivisi nziza.”

Yongeye kwibutsa ko ari ngombwa gukomeza kwigisha abaturage uburyo bwo gukoresha urubuga Irembo, kugira ngo barusheho kubona serivisi z’irangamimerere mu buryo bwihuse kandi buboneye babyikoreye.

Iyi nama ni imwe mu ngamba z’Akarere ka Ngoma zigamije guteza imbere imitangire ya serivisi inoze, ishingiye ku guha agaciro umuturage no kumufasha kubona serivisi nziza mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

 

Back