NGOMA: ABATUGARE BISHIMIYE IBIMAZE KUGERWAHO MURI IYI MYAKA 22

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa SAKE, bagaragaje ibyishimo bisesuye mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 22. Ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 22 ni byo byari inganzo ngari y’imbyino n’imivugo kuri uwo munsi.
Nk’uko bisanzwe buri mwaka tariki aya 04/07 ni umunsi  w’ibyishimo mu Gihugu hose,  kuko ni bwo Abanyarwanda twese twizihiza umunsi wo KWIBOHORA: Umunsi wahinduye amateka y’Igihugu cyacu cy’u Rwanda, ubwo abana bacyo bibohoraga ubutegetsi bubi. Uyu mwaka wa 2016, uyu munsi ngarukamwaka ukaba wizihizwaga ku nshuro ya 22.
Mu mbyino nziza cyane zari ziganjemo urubyiruko, mu mivugo ndetse n’imikino, hose hagaragayemo kwishimira ibyiza igihugu cyacu kimaze kugeraho mu myaka 22 kimaze cyigobotoye ubuyobozi bubi. Imyaka 22 kimaze kiri ku rugamba rw’iterambere rirambye. Amashuri kuri buri wese, amavuriro, ubwisungane mu kwivuza, uburenganzira bw’umugore, Girinka Munyarwanda, Ndi Umunyarwanda byari intero n’inyikirizo mu mbyino no mu mivugo. Abaturage kandi bakaba bazi neza aho ibyo byose bikomoka: ku miyoborere myiza irangajwe imbere n’Intore izisumbya intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Ubuyobozi bw’Akarere ka NGOMA, bwari bwifatanyije n’Abaturage bo mu Mudugudu wa MABUGAI, Akagari ka GAFUNZO, Umurenge wa SAKE. Aha Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere DPC SSP Janvier MUTAGANDA bakaba baganirije abaturage, ku nsanganyanatsiko yagiraga iti ”TWITEZE IMBERE, TWIHESHA AGACIRO”.  Ibi biganiro bikaba byasaga cyane n'ibyo abaturage ubwabo bari bagaragaje mu mbyino n'imivugo. Abo bayobozi bombi bagarutse cyane ku mateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda mu bihe by’ubuyobozi bubi, bwahezaga bamwe mu bana b’u Rwanda ku byiza by’Igihugu, bukabiba urwangano rwagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bashimangiye ko ariko iyi myaka 22, u Rwanda rwisannye, abana b’u Rwanda bagatozwa kuba umwe, no gukorera hamwe bihesha agaciro. Ibyiza bimaze kugerwaho, bikaba bigaragarira buri wese kandi n’abaturage bakaba babizi kuko imbyino n’imivugo yabo byagaragazaga imvamutima zabo, nibyo zagarutseho. Ibyo kandi n’amahanga akaba abibona, uhereye ku bikombe Igihugu gihabwa, kikaba kibikomora ku miyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Ibyo byose akaba ari n’ibimenyetso by’uko u Rwanda rutekanye kandi rwita ku Banyarwanda bose nta kuvangura. Abaturage kabaka basabwe gukomeza gusigasira umutekano no kugira umwete ku kazi, bagakora batikoresheje, bakiteza imbere; bagakora kandi umurimo unoze, kugira ngo dutsinde intambara y'ubukene turiho ubu. Nyuma y’ibirori n’ibiganiro byiza, habaye ubusabane bwajemo no kuganira ku iterambere ry’Umurenge wa SAKE.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back