NGOMA: ABATURAGE BAFASHE INGAMBA ZO KUNOZA ISUKU

Ikibazo cy’isuku idahagije cyakomeje kugenda kigarukwaho n’inzego zinyuranye, mu duce tunyuranye tw’Igihugu kiragenda gifatirwa ingamba zinyuranye. Abaturage b’Akarere ka Ngoma bo biyemeje guca ukubiri n’iki kibazo bifashishije amasibo.

Amasibo ni amatsinda y’ingo zituranye mu midugudu. Isibo rimwe riba rigizwe n’ingo hagati ya cumi n’eshanu na makumyabiri. Amasibo akaba ari uburyo bushya buhuza abaturage cyane kurusha umudugudu, kuko ingo zigize isibo ziba zituranye, zisangiye ubuzima bwa buri munsi. Ni muri ubu buryo rero abaturage bahwiturana kuri gahunda zinyuranye za Leta: uburere bw’abana, isuku, umutekano, ndetse no guhana imibyizi no gutabarana mu bihe by’ibyago.

Uyu munsi tariki ya 06/04/2017, mu Murenge wa SAKE, Akagari ka Rukoma, mu mudugudu wa Nyagasozi, habaye umuganda udasanzwe wo kunganira no gushimangira ibikorwa byakozwe n’amasibo. Muri uyu Mudugudu wa Nyagasozi, kuva aho amasibo agiriyeho ikibazo cy’ubwiherero budatunganye cyabonewe umuti. Mu masibo yabo, abatugare bishyize hamwe, bubakira ubwiherero butunganye abatabufite bose. Aba baturage, bageze naho batanga igiceri cy’ijana mu rwego rwo gushyira hamwe no gufashanya mu gushaka isakaro.Uyu munsi, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwagiye kunganira abo baturage, bubashyikiriza amabati yo gusakara ubwiherero 27, bwari busigaye budasakaye muri uyu mudugudu wa Nyagasozi. Kuri ubu ingo zose z’uyu mudugudu uko ari 151, zifite ubwiherero butunganye kandi busakaje amabati. Muri uyu muganda udasanzwe kandi hakozwe ibindi bikorwa byo gukurungira amazu no gukorera ibimpoteri iyo miryango itishoboye. Wari umuganda ugaragaza gushyira hamwe kw’abaturage mu cyerekezo cyo kugera ku byiza no gufashanya. Uretse muri uyu murenge wa SAKE, iki gikorwa cyo gusakarira ubwiherero imiryango itishoboye giteganyijwe kuzabera mu mirenge yose  y’Akarere ka Ngoma, ku ikubitiro mu mirenge itanu ariyo Jarama, Kazo, Rukumberi, Sake na Zaza. Muri iyo mirenge hakaba hateganyijwe kuzatangwamo amabati 750 ku miryango 375.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Madame KIRENGE Providence, yasabye abaturage gukomeza gukorera mu masibo, bakita ku bintu by’ingenzi bikurikira:
-    Gucunga neza umutekano;
-    Gutangira amakuru ku gihe;
-    Gusigasira umuco mwiza wo gutabarana no guhana imibyizi;
-    Kuba ijisho ry’umuturanyi, bagahwiturana muri gahunda zose uhereye ku kwiga kw’abana;
-    Kurwanya imiririre mibi mu bana;
-    Isuku by’umwihariko isuku y’abana.
Madame KIRENGA Providence yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage gukomeza kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, buzuza ibisabwa. Yashoje abashishikariza kubahiriza gahunda yo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23, abasaba kuzitabira ibiganiro no kuzagira imyitwarire ihwitse.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA





Back