NGOMA: ABATURAGE BAGEJEJWEHO AMAZI MEZA N’UMURYANGO EHE.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/08/2016, umuryango nyarwanda wa kiyisilamu utegamiye kuri Leta, EHE (Education, Health and Economy Organization) wagaragaje ibikorwa binyuranye, mu Karere ka NGOMA. Nk’uko izina ribigaragaza, EHE ni umuryango ugamije guteza imbere imibereho myiza, ubuzima n’ubukungu.
Mu bikorwa EHE yagaragaje harimo ivomo ry’amazi rya Nayikondo(bore-hole), ryatashywe. Iryo vomo rikaba rije gukemura ikibazo cy’amazi mabi cy’imidugudu ibiri uwa Gahondo, Akagari ka Birenga, Umurenge wa Kazo n’Umudugudu wa Gakuto, Akagari ka Munege Umurenge wa Gashanda. Abaturage bo muri iyo Midugudu yombi bavuga ko bishimiye iryo vomo kuko bakoreshaga amazi anyura aho mu gishanga cy’umuceri kuko andi mavomo y’amazi meza ari kure yabo. Iryo vomo rikaba ryuzuye ritwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyoni umunani.
Uyu muryango EHE kandi wahuguye abantu 210 mu myuga inyuranye: harimo kudoda, gusudira, kuboha imipira yambarwa, gukanika amagare, kubaka no kubaza. Abahuguwe bahawe ibikoresho by’imyuga bahuguwemo banashishikarizwa kwibumbira mu matsinda, ashobora kuzavamo amakoperative. Mu ntangiriro ayo matsinda azafashwa kubona aho bakorera mu gihe cy’amezi atandatu n’ibindi bikoresho byo gutangiza imyuga yabo. Nk’abize kudoda bahawe amamashini, bakaba bazahabwa n’ibitambaro byo gutangiza akazi kabo, bakodesherezwe inzu zo kudoderamo mu gihe cy’amezi atandatu. Ibyo byose rero akaba ari uburyo bwo gufasha abantu kwihangira imirimo no kwivana mu bukene. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe  na Mufti w'u Rwanda ucyuye igihe Sheikh KAYITARE Ibrahim, ushinzwe ivugabutumwa ku rwego rw'igihugu Sheikh MANIRIHO Ismail ndetse n'ukuriye EHE, Muhamed AMIN SULTAN.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Madame KIRENGA Providence, akaba yarashimiye umuryango EHE kuri icyo gikorwa cyiza cy’amazi kuko ari igikorwa gihabwa agaciro kanini mu mibereho myiza y’abaturage. Yasabye abaturage gufata neza iryo vomo. Icyo gikorwa cy’amazi kikaba kije kunganira gahunda Akarere ka NGOMA gafite yo gukomeza kwegereza abaturage amazi meza. Yanashimiye na none EHE ku gikorwa cyo guhugura abantu mu myuga inyuranye, yarangiza ikabaha n'ibikoresho by'iyo myuga.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back