NGOMA: ABATURAGE BARISHIMIRA GAHUNDA YA GIRINKA

Gahunda ya Girinka Munyarwanda ni gahunda  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yatangije mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo guhangana n’ubukene mu miryango yoroheje. Urwo  rugamba  rwo guhashya ubukene rukaba rwari ruri muri gahunda zikomeye za Leta, uhereye ku Cyerekezo 2020, ukongeraho ndetse na Gahunda z’Ikinyagihumbi(MDGs).
Mu Karere ka Ngoma iyo gahunda imaze gutanga inka zigera ku bihumbi 6928. Uyu mwaka wa 2016-2017, hakaba hazatangwa inka 550; kugeza uyu munsi tariki ya 11  Mutarama 2017, hakaba hamaze gutangwa inka 340. Girinka ni  Gahunda igaragarira buri wese ko ifite akamaro gakomeye kuko imaze gufasha imiryango myinshi kuva mu bukene.
Kuri uyu munsi tariki ya 11/01/2017, Akarere ka Ngoma kakaba katanze inka 61. Muri izo nka 16 zahawe abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi zishyirwa mu gikumba rusange cy’Umudugudu, 11 zitangwa mu Murenge wa Remera naho 34 zihabwa imiryango yo muri Murama na Rukira yari yahuriye ku Murenge wa Rukira.
Umwe bahawe inka yagaragaje ibyishimo agira ati ”Nishimiye cyane iyi nka, ibyishimo byandenze kuko nari maze igihe nyitegereje.  Mfite abana batandatu, najyaga mbasabira amata ariko ubu  ngiye kubona amata yanjye; impungenge zo kurwaza bwaki zirashize. N’umusaruro mu gasambu kanjye ugiye kwiyongera kubera ifumbire ngiye kubona. Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuko ari Umubyeyi wacu twese. Tuzamuhorane rwose, icyo nicyo nsaba Imana.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney yibukije abaturage ko gahunda ya Girinka ari gahunda tugomba gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, wifuriza Abanyarwanda bose imibereho myiza n’iterambere mu bukungu. Yasabye abaturage gukomeza kuba inyangamugayo mu kugena abagomba guhabwa inka, asaba abahawe inka kuzitaho bakazorora neza, zikabaha umukamo n’ifumbire, dore ko n’iby’ibanze birimo umutima wica ibirondwe, ipompo yo kuwutera ndetse n’umunyu bari babihawe.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back