Ngoma: Abatwara abagenzi basabwe kunoza serivisi no kurwanya akajagari mu Mujyi wa Ngoma

Uyu munsi, Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma yagiranye ibiganiro n’abafite imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Ngoma, bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kunoza imikorere, kurwanya akajagari no kongera umutekano mu mihanda.

Mu biganiro, abayobozi basabye abakora uwo murimo kujya baparika muri Gare ya Ngoma ahateganyirijwe abagenzi, bityo bikazafasha abaturage kubona aho bategera imodoka mu buryo bwisanzuye, ndetse bikanarinda impanuka n’akajagari k’imodoka ziparika ahatabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Nathalie Niyonagira, yashimangiye ko imihanda myiza ya kaburimbo imaze kubakwa n’iterambere ry’Umujyi wa Ngoma bisaba ko habaho impinduka mu gutwara abantu, kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zijyane n’icyerekezo cy’iterambere.

Yagize ati: “Umujyi wacu uri gutera imbere, imihanda myiza ya kaburimbo turimo kugenda tuyubaka. Ibi bigomba kujyana n’impinduka mu mikorere kugira ngo serivisi dutanga zijyane n’iterambere igihugu cyacu kigezeho. Twese dukwiye gufatanya mu kunoza imitangire ya serivisi ku baturage.”

Iyi nama yitabiriwe n'abatwara abatwara abaganzi muri kompani ya Stella na RTFC Ngoma bishimiye ibiganiro bagiranye n’Akarere, biyemeza gukorana neza no gushyira mu bikorwa inama bahawe kugira ngo urujya n’uruza mu mujyi wa Ngoma rurusheho gukorwwa mu buryo bushimishije.

 

Back