NGOMA: ABAYOBOZI BAFATANYE URUNANA MU MUGANDA USOZA UKWEZI

Tariki ya 29/10/2016, ni uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Nk’uko bisanzwe ni umunsi w’umuganda mu Gihugu hose. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagiye kwifatanya n’Abaturage hirya no hino mu Mirenge, uyu muganda ukaba waragaragaje gahunda yo gufatana urunana kw’ubuyobozi bw’Akarere aho abagize Inama Njyanama, bari bawugize igikorwa cyihariye.
Ku rwego rw’Akarere, umuganda wakorewe mu Murenge wa Kazo. Umuyobozi w’Akarere wungiriye ushinzwe Imibereho Myiza, Madame KIRENGA Providence, ari kumwe n’Abajyanama KIMENYI Martin na HATEGEKIMANA Fred, Umuyobozi wa Gereza ya Kibungo SIP Grace NDWANYI, bifatanyije n’abaturage gucukura imisingi, gutunda amabuye no kubumba blocs-ciment zo kubaka ibyumba bibiri biri kubakwa ku ishuri rya Fukwe mu kagari k’Umukamba. Nyuma y’umuganda Umuyobozi w’Akarere wungirije Madame KIRENGA Providence, yakanguriye abaturage kugira uruhare mu igenamigambi, gutanga ubwiteganyirize mu kwivuza(Mutuelle) mbere ya 01/01/2017, no kugira isuku ku mubiri n’aho batuye.
Abayobozi bandi b’Akarere, bari bagiye mu Mirenge inyuranye guha agaciro icyo gikorwa cy’umuganda ubusanzwe kigamije kunganira Leta mu bikorwa by’iterambere. Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise yagiye kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Zaza aho umuganda wibanze ku gikorwa cyo gufasha abatishoboye gusana amazu no kubona ubwiherero bukwiye. Ibikorwa nk’ibyo byo gufasha abatishoboye n’ibyo byakozwe mu Murenge wa Karembo aho Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana RWIRIRIZA JMVianney yari yagiye kwifatanya n’abaturage, no mu Murenge wa Mugesera aho DPC, SSP Janvier MUTAGANDA yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gukuringira amazu y’abatishoboye.
By’umwihariko mu murenge wa Remera, umuganda witabiriwe na Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Inama Njyanama y’Akarere, yari irangajwe imbere n’Umunyamabanga wa Biro, Madame MUKANKURANGA Béatrice. Aba bajyanama bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana KANAYOGE Alex, bakoreye isuku umuhanda, nyuma y’ibiganiro basura Transit Center.
Mu murenge wa Rurenge aho umuganda wibanze ku gusiza ahazubakwa inzu mberabyombi y’Umurenge, umuganda wari witabiriwe n’Abajyanama MUGIRANEZA King Thierry na  ISINGIZWE Aline. Mu mirenge yose y'Akarere hakozwe ibikorwa binyuranye ariko cyane cyane kubaka ibyumba by'amashuri no gufasha abatishoboye, kubakirwa, gusanirwa no gukorera isuku amazu bubakirwa n'ubwiherero; aho hose hakaba haragaragayemo gahunda y'urunana. Rukumberi hakaba harakozwe igikorwa cyo kuhira imyaka kuri Site nini ya Rwamibabi ihinzemo ibigori  n'ibishyimbo, hifashishijwe utumashini ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi(RAB: Rwanda Agricultural Board).

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back