NGOMA: ABAYOBOZI B’AKARERE BAKOREYE UMUGANDA I REMERA
Uyu wa gatandatu tariki ya 30/04/2016, ni uwa gatandatu wa nyuma y’ukwezi. Nk’uko bisanzwe, mu Gihugu hose aba ari umunsi w’umuganda. Ubuyobozi bw’Akarere ka NGOMA bukaba bwagiye kwifatanya n’abaturage bo mu Midugudu ya Kamvumba na Murambi, Akagari ka KINUNGA, Umurenge wa REMERA muri icyo gikorwa cy’umuganda.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, ari kumwe n’abakozi b’Akarere n'abayobozi ba Polisi y'Igihugu muri uwo Murenge, bakaba bifatanyije n’abaturage mu bikorwa byo gukora isuku ku muhanda muto unyura muri iyo midugudu yombi, ukambuka ugana mu karere ka Kayonza. Umuganda witabiriwe n’Abaturage benshi cyane kandi bazindukanye n'abayobozi babo b'ibanze, harimo Umuyobozi w'Umurenge wa Remera Bwana KIBINDA Sebega Aimable. N'ubwo kandi imvura nyinshi yaje kuwurogoya, abawitabiriye bakoranye umurava, bacyura umubyizi ugaragara.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back