NGOMA: ABAYOBOZI BASHYA B'AKERERE BAZINDUKIYE MU MUGANDA
Birasanzwe ko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, haba umuganda wo gusoza ukwezi. Uyu wa gatandatu wa tariki ya 27/02/2016 wo ukaba ufite umwihariko udasanzwe kuko uje ukurikiye ibikorwa bikomeye by’amatora byabaye tariki ya 26/02/2016, byateye umunaniro ukomeye wakurikiwe n'intsinzi n’ibyishimo ku batowe. Ntabwo ibyo byose byabujije abayobozi bashya b’Akarere ka NGOMA kwitabira umuganda w’ukwezi.
Mu bijojoba by’imvura yaramukiye ku muryango, umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Ngoma , Kirehe na Bugesera, Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, yazindukiye kwifatanya n’abaturage bo mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa KIBUNGO mu muganda w’ukwezi. Igikorwa cyakozwe akaba ari ugukorera ishyamba rya Leta riri muri uwo mudugudu. Uwo muganda ukaba wari ushimishije cyane uhereye ku bwitabire bwawo: Ingabo, Abapolisi, Abacungagereza n’abaturage bose n’umurava udasanzwe, ntibakanzwe n’ibijojoba by’imvura byagwaga.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ibiganiro bikurikira:
- Ubukangurambaga kuri gahunda yo kwimakaza umuco w’isuku no kurwanya marariya;
- Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore uzaba tariki ya 08/03/2016;
- Gukangurira Abanyarwanda kwitabira imirimo yo gutegura igihembwe cy’ihinga 2016B,
- Gahunda yo gutuza Abanyarwanda bagituye batatanye mu midugudu mu buryo bwihuse.
Umuyobozi w’Ingabo Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, yaganirije abaturage ashimangira cyane ko gutura mu midugudu ari bumwe mu buryo bwo kwirindira umutekano; kuko umuntu witaruye abandi, ashobora kwigirizwaho nkana, agakorerwa ibintu bibi byinshi, bitashoboka aramutse atuye mu mudugudu. Naho Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye Abaturage b’Umurenge wa KIBUNGO bamugiriye icyizere bakamutuma kubabera umujyanama ku rwego rw’Akarere, aho yageze akongera kugirirwa icyizere cyo kuba Umuyobozi w’Akarere. Yababwiye ko aje kugira ngo afatanye n’abaturage bose, Akarere gakomeze kese imihigo. Ntiyabahishe ko aterwa ipfunwe no kumva ikibazo cy’ubukene mu karere ka NGOMA kuko butakagombye kugaragara mu Karere gafite ubutaka bunini kandi bwera. Gusa yababwiye kivandimwe ko ubwo bukene buva ku ngeso mbi ibazwiho y’ubunebwe. Yabasabye gukoresha imbaraga zabo, bagakora umubyizi ufatika, bakorora bagahinga kuko bafite ubutaka kandi ni igishoro gikomeye mu bukungu.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back