Ngoma: Abayobozi bungirije bashinzwe amasomo basabwe gukomeza gufasha abarimu kunoza ireme ry’uburezi

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Ngoma, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yasabye abashinzwe amasomo mu bigo by’amashuri gukomeza gufasha abarimu kuzuza inshingano zabo, bityo abana bakabona uburezi bufite ireme bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abayobozi bungirije bashinzwe amasomo bo mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Ngoma, ahagarutswe ku ruhare rukomeye bagira mu gukurikirana no gufasha abarimu n’abanyeshuri mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati: “Umuyobozi ushinzwe amasomo ni inkingi ikomeye mu bigo by’amashuri. Iyo mugaragaza ubufatanye n’abarezi, bitanga umusaruro mwiza mu mitsindire y’abanyeshuri, kandi bikubaka ejo hazaza h’igihugu.”

Yanaboneyeho gushimira abo bayobozi uburyo bakomeje kugaragaza umurava n’ubwitange mu gufasha ibigo byabo, by’umwihariko mu mitsindire myiza y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta biheruka.

Abitabiriye ibiganiro na bo bashimangiye ko bazakomeza kugira uruhare rukomeye mu gufasha abarimu kunoza imyigishirize, ndetse no gukemura ibibazo byugariza ireme ry’uburezi ku rwego rw’ibigo byabo kugira ngo bakomeze kwitwara neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko buzakomeza gufatanya n’inzego z’uburezi kugira ngo buri mwana wese agire amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme, bityo bukomeze kwiga neza no kumutegurira ejo hazaza.

Mu mwaka w’amashuri 2024/2025 Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa 2 n’amanota 78,8% mu bizamini bya Leta mu cyiciro rusange n’umwanya wa 3 n’amanota 90,9% mu bizamini bya Leta mu basoza amshuri yisumbuye.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKAYIRANGA MArie Gloriose yasabye abashinzwe amasomo mu bigo by'amashuri kuba intangarugero mu kazi.

Back