NGOMA: ABAZIZE JENOSIDE BARI ABAKOZI B’AMAKOMINI BIBUTSWE
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28/04/2017, Akarere ka Ngoma kibutse abahoze ari abakozi b’amakomini yahujwe akabyara akarere ka Ngoma, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abibutswe kuri uyu munsi ni abakozi 25, kugeza ubu bamaze kugaragara, bahoze bakora mu makomini ya Birenga, Kigarama, Mugesera, Rukira na Sake. Uyu muhango akaba ari ubwa mbere ukozwe kuko umuhango nk’uyu wo kwibuka abahoze ari abakozi b’inzego za Leta bwite, wakorerwaga ku rwego rw’Intara hibukwa abahoze bakora mu maperefegitura yabaye Intara y’Iburasirazuba.
Muri uyu muhango Umushyitsi Mukuru yari intumwa ya Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Bwana HABUMUREMYI Emmanuel. Yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe na Visi-Perezida w'Inama Njyanama y’Akarere, Dr. KANOBANA Methusalem n’abandi bayobozi barimo Musenyeri wa EAR/KIBUNGO, NTAZINDA Emmanuel, ushinzwe Ingabo mu Turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, ushinzwe Polisi mu Karere DPC SSP Janvier MUTAGANDA, Abajyanama b’Akarere, n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame KIRENGA Providence n’Abakozi b’Akarere.
Uyu muhango wo kwibuka, waranzwe n’ibikorwa binyuranye harimo, gushyira indabo no kunamira abashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibungo, urugendo rwo kwibuka ndetse no kwibuka havugwa amazina.
Nk’ubusanzwe amagambo yavuzwe, yari ayo kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaremamo icyizere cyo kubaho.
Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru, Bwana HABUMUREMYI Emmanuel, yafashe mu mugongo abafite ababo bibukwa, ariko ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ababwira ko ikibi cyatsinzwe kandi ko kitazongera ukundi. Yasabye gukomeza urukundo, ubufatanye no kubahana. Mu gusoza ijambo rye yibukije ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yavuze atangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 23, aho yavuze ko n’ubwo abarokotse Jenoside babuze imiryango yabo, hari umuryango batabuze, bagifite, ukomeye aricyo Gihugu cyabo; kandi ko igihugu gikora ibishoboka kugira ngo kibiteho, kibaha n’icyizere cyo kubaho.
By SIBOMANA Jeana Bosco
PRMCO/NGOMA
Back