NGOMA: ABOFISIYE BIGA I NYAKIMANA BASUYE AKARERE KA NGOMA
Kuri uyu wa kane tariki ya 09/02/2017, bamwe mu basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri I Nyakinama mu karere ka Musanze, basuye Akarere ka Ngoma. Urwo ruzinduko rwakozwe muri gahunda y’ubushakashatsi busoza amasomo yabo. Ubwo bushakashatsi bukaba bugamije kumenya no kureba uruhare gahunda za Leta y’u Rwanda mu buzima zigira mu kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu.Iryo tsinda ry’abofisiye, ryari riyobowe n’ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Col. Frédéric ITANGAYENDA, ryari rigizwe ry’abofisiye 14: 8 bakomoka mu Rwanda na 6 bakomoka mu bihugu bya Tanzaniya, Uganda, Malawi, Moritaniya, Senegali na Gana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, wakiriye abo basirikare, yabagaragarije isura ya serivisi z’ubuzima mu karere ka Ngoma, n’ingaruka nziza izo serivisi zigira mu mibereho myiza y’abaturage. Muri rusange isura ya serivisi na gahunda z’ubuzima mu Karere ka Ngoma bihagaze neza uretse porogaramu zimwe na zimwe byagaragayeko zigomba kongerwamo ubukangurambaga nko kubyarira kwa muganga no gukingiza abana. Umuyobozi w’Akarere, yagaragaje ko uruzinduko nk’urwo ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo n’imikorere myiza kandi ko bituma habaho kwisuzuma bityo bigatuma hagaragara ibigomba gukosorwa.Yavuze ko urugendo nk’urwo kandi rurimo abofisiye b’ibihugu bigera kuri bitandatu, rugaragaza politiki nziza y’Igihugu cyacu yo kubana neza n’abaturanyi ndetse n’amahanga ya kure na diporomasi nziza, dore ko gushyira hamwe byongera ubushobozi. Yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa binyuranye zikora harimo kubaka amavuriro mato(Postes de santé), aho muri Ngoma zubatsemo abiri; abashimira cyane igikorwa cyo kuvurana urukundo Abanyarwanda banyuranye cyane cyane abatishoboye. Yashimye ko uwo muco wo gukora ibyiza no gukunda Abanyarwanda ari umwera uturuka kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ushyiraho politiki nziza agatoza Abanyarwanda guhora batekereza ku buryo bwagutse.
Umuyobozi w’Akarere akaba yakiriye abo Bofisiye ari kumwe n’Abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere harimo Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera, Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, Ushinzwe Polisi mu Karere ka Ngoma SSP Janvier MUTAGANDA, Ushinzwe Inkeragutabara mu Karere ka Ngoma Lt. Col. Michel KAYIHURA n’Umuyobozi w’Ibitaro Dr. NAMANYA William. Mbere y’uko bajya gusura ibitaro bya Kibungo n’Ikigo Nderabuzima cya Kirwa mu murenge wa Rurenge, uwari uyoboye iryo itsinda, Col. Frédéric ITANGAYENDA, yemereye ubuyobozi bw’Akarere ko bazabugezaho ibizava mu bushakashatsi barimo, ageza ku Muyobozi w’Akarere Icyemezo cyo kumushimira.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back