NGOMA: ABUNZI BAGEJEJWEHO IMPANO YA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27/03/2017, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagejeje ku Bunzi impano bahawe na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika KAGAME. Iyo mpano bakaba barayihawe ubwo hizihizwaga imyaka icumi urwego rw’abunzi rushyizweho, mu mwaka wa 2014. Impano Abunzi bahawe ni amagare, bakaba bayahwe mu rwego rwo  kuborohereza ingendo. Ayo magare kandi akaba aje akurikira Telefoni zigendanwa nazo bahawe na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Izo mpano zombi, amagare na telefoni, bazihawe mu rwego rwo kubashimira ubwitange bakorana umurimo wabo wo gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo biciriritse aho kujya kwirukanka mu nkiko.
Nk’uko intumwa ya Minisiteri y’Ubutabera, Intumwa ya Leta Bwana RURANGA John yabivuze, ayo magare kimwe na telefoni bahawe ni impano, ntabwo ari igihembo kuko umurimo ukomeye bakora, utahabwa igihembo cy’igare cyangwa telefoni. Yababwiye ko uzarangiza manda neza  azegukana iryo gare, ko ariko uvuyemo manda itarangiye arisigira umusimbuye. Uyu munsi hakaba hatanzwe amagare 120, aje asanga andi yatanzwe mbere. Kuri ubu Abunzi bose bo ku Mirenge y'Akarere uko ari 14, buri wese araba afite igare, naho ku kagari hari igare rimwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, yasabye abunzi gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuko azi agaciro kabo mu muryango nyarwanda. Yabasabye gufata neza ayo magare kuko azajya aborohereza kugera aho ikibazo kiri bibaye ngombwa. Yabibukije kandi ko umurimo mwiza ugira ingaruka nziza, ko rero basabwa gukora neza kugira ngo n’ibindi biwuturukaho bizabageraho. Yashimangiye ko ubutabera bwiza ari ishingiro ry’umudendezo, ko ariyo mpamvu bagomba guca intabera, bakunga abantu koko aho kubaryanisha, bakamaganira kure ruswa n’ibindi bisa nayo.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Back