NGOMA: ARERUYA JOSEPH AKOMEJE KWITWARA NEZA MURI TOUR DU RWANDA
Uyu munsi, tariki ya 14/11/2016, abaturage b’Akarere ka Ngoma bari bahishiwe ibyishimo. Ibyo byishimo bari bahishiwe ni ibikomoka ku mukino w’amagare wa Tour du Rwanda, Umukino usigaye ukunzwe cyane mu Rwanda, kuko usigaye uhesha Igihugu cyacu isura nziza.
Ibi byishimo koko byaje kuba byinshi kurushaho, aho Umunyarwanda ARERUYA Joseph, ukina mu ikipi ya Les Amis Sportifs de Rwamagana, yashimishije abantu kuko kugeza ubu, mu byiciro byose, niwe wa mbere. Si ibyo gusa, i Ngoma ARERUYA yakusanyije ibihembo bine byose kuri bitandatu byatanzwe: yahembwe nk’umukinnyi wa mbere kugeza ubu, ahembwa nk’umukinnyi ukiri muto mu irushanwa, arongera ahembwa nk’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza, ahembwa bwa kane nk’umukinnyi uzi kunyoga igare mu kazamuko(Best climber).
Umuhango wo kwakira abakinnyi ba Tour du Rwanda ku nshuro ya cyenda muri iki cyiciro cya kabiri, wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, akaba yambitse umupira w’umuhondo(Maillon jaune), umukinnyi wabaye uwa mbere muri iki cyiciro cya Kigali-Ngoma cyari gifite uburebure bw'ibirometero 96,4. Uwo mukinnyi akaba ari Umunyakanada witwa Guillaume BOIVIN wo muri Cycling Academy Team. Ni umuhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’Umutekano banyuranye harimo Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Dismas RUTAGANIRA, ushinzwe Ingabo muri Ngoma, Kirehe na Bugesera Col. BM CYUBAHIRO, DPC wa Ngoma SSP Janvier MUTAGANDA. By’umwihariko ikipi ya Les Amis Sportifs de Rwamagana yari iherekejwe na Nyobozi yose y’Akarere uhereye ku Muyobozi w’Akarere, MBONYUMUVUNYI Radjab, Abayobozi b'Akarere bungirije bombi Bwana MUDAHERWANWA Regis na Madame UMUTONI Jeanne. Mu bashinzwe Tour du Rwanda hari Perezida w’Ishyiramwe ry’Amagare mu Rwanda, Bwana BAYINGANA Aimable wari uherekejwe n’Amasosiyete menshi yateye inkunga iri rushanwa. Byari ibirori n'ibyishimo bikomeye mu mujyi wa Ngoma, aho icyiciro cya kabiri cyashorejwe.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA.
Back