NGOMA: GAHUNDA YA KORANUBUHANGA YATANGIRIJWE MURI NGOMA

Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/11 kugeza kuwa 26/11/2016, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, NSENGIMANA Jean Philbert, yari mu Karere ka Ngoma mu  bikorwa binyuranye bijyanye no gutangiza Gahunda yitwa “KORANUBUHANGA”. Akaba  ari gahunda igamije gukangurira abantu bose cyane cyane abatuye mu byaro gukoresha ikoranabuhanga.
Kuwa gatanu, tariki ya 25/11/2016, Minisitiri NSENGIMANA Jean Philbert yatangije igikorwa nyirizina cya KORANUBUHANGA mu Murenge wa ZAZA, ahantu twakwita ko ari umujyi w’Amashuri kuko hari amashuri  yisumbuye ane  yigamo abanyeshuri hafi 2500. I Zaza, aho yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madame KAZAIRE Judith, yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano. Uyu munsi ukaba wari umunsi w’ibirori n’imurikabikorwa ku masosiyeti akora iby’itumanaho ndetse n’amabanki.
Nyuma y’uko abaturage basogongezwa kuri Interineti muri cya bisi kabuhariwe gishobora kwakira abantu bagera 30, Minisitiri NSENGIMANA Jean Philbert yaganiriye n’abaturage. Mu ijambo rye, yemereye abaturage b’i ZAZA ko umuyoboro wa Interineti yihuta bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ubwo aheruka gusura Akarere ka NGOMA mu mpera za Mata 2016, ugiye kubageraho vuba, mbere y’uko umwaka wa 2016 urangira. Yasabye kandi amasosiyeti akora iby’itumanaho gukemura ibibazo by’itumanaho biterwa n’iminara idahagije, cyangwa iminara yo hanze y’Igihugu biri mu bice by’icyaro kuko ariho hari Abanyarwanda benshi. Yagize ati” Ikoranabuhanga rive mu mijyi, rijye mu Gihugu hose cyane cyane mu cyaro, ahatuye Abanyarwanda bagera kuri 70%. Aya masosiyeti, abikorera ku giti cyabo, amabanki, abo mu itumanaho, bamenye ko hano niho ruzingiye. Niho duteze abakiriya b’ejo hazaza, kandi n’ab’uyu munsi, niho dukwiye gushyira imbaraga kugira ngo niba koko Igihugu cyacu kigomba kuzamurwa n’ikoranabuhanga ni uko tuzaba twabashize kurigeza, kurisakaza ku baturage bose, cyane cyane abari  mu byaro. ”Minisitiri NSENGIMANA Jean Philbert, akaba yarasabye abaturage kubyaza umusaruro interineti bagiye guhabwa. By'umwihariko asaba amashuri ari aho i ZAZa kuzagira uruhare rukomeye mu gusakaza ubwo bumenyi. Minisitiri NSENGIMANA Jean Philbert akaba yarashoje ibikorwa by’iyi gahunda ya KORANUBUHANGA, yifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Rurenge mu muganda usoza ukwezi k'Ugushyingo, mu gutera ibiti. Mu muganda yari kumwe na Depite KAYITESI Liberata, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana BANAMWANA Bernard n’Abajyanama banyuranye na Nyobozi yari irangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise ndetse n’Abafatanyabikorwa b’Akarere banyuranye. Muri uyu muganda hakaba hatanzwemo ibiganiro binyuranye, harimo icyo kuboneza urubyaro, kwitegura icyumweru cyo kurwanya ruswa, umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ndetse n’amatora yo kuzuza imyanya ituzuye yo mu nzego z’ibanze.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back