NGOMA: GAHUNDA YA TWIGIRE MUHINZI YARASHIMANGIWE
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/05/2016, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi(RAB: Rwanda Agriculture Board) gifatanyije n’Akarere ka NGOMA, cyakoze igikorwa cyiza cyo gutangiza gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwibumbira mu matsinda y’ubuhinzi yitwa TWIGIRE MUHINZI.
Iyo gahunda ikaba yarabimburiwe no gusura abajyanama b’ubuhinzi bo mu murenge wa SAKE. Abo bajyanama b'ubuhinzi bagaragaje ko aya matsinda ya TWIGIRE MUHINZI, ari ingirakamaro kuko kubera amahugurwa ku mihingire myiza, kubona imbuto n’amafumbire ku buryo bwiza harimo na nkunganire muhinzi, basigaye beza neza, bagasagurira n’amasoko kandi mbere barezaga ubusabusa. Ariko bakaba baragaragaje ikibazo cyo kuba nta buryo bafite bwo kuvomerera amazi mu mirima dore ko bafite ibiyaga byakagombye kubafasha no guhinga mu gihe cy’impeshyi usanga ari kirekire mu ri ibi bice by’uburasirazuba bw'Iguhugu.
Ikindi gikorwa cyakozwe ni igikorwa cyo guha abajyanama b’ubuhinzi uko ari 473 baturutse mu midugudu yose y'Akarere ka NGOMA, ibikoresho by’ubuhinzi binyuranye. Aha buri wese akaba yarahawe inkweto z’abahinzi(bottes), ziyongeyeho ibihembo binyuranye byahawe ababaye indashyikirwa birimo ingorofani, amapombo yo gufuhira imiti imyaka iri mu murima, indobo zo gusukira amazi(arrosoirs), amasuka, ibitiyo n’amakoti y’imvura.
Bwana NKURUNZIZA Valens, Umuyobozi muri RAB mu Ntara y’Iburasurazuba ushinzwe gahunda yo kongera umusaruro(CIP:Crop Intensification Program)yakanguriye abajyanama b’ubuhinzi bo muri TWIGIRE MUHINZI, gushyiraho uturima two kwigishirizaho abahinzi n’imirima ntangarugero, ndetse bagashishikariza n’abandi bahinzi kwibumbira mu matsinda ya Twigire Muhinzi, kuko bibafasha kubona imbuto n'ifumbire ku buryo bworoshye burimo na nkunganire muhinzi. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi(RAB), kikaba cyatangije iyi gahunda y’ubukangurambaga mu Turere tune tw’Igihugu aritwo Ngoma, Rulindo, Rubavu na Nyanza.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, waje kuganiriza abajyanama b’ubuhinzi yabakanguriye gukomeza gahunda nziza yo kuvugurura urutoki, gutegura neza igihembwe cy’ihinga 2017A, ariko bakibuka cyane cyane guhunika neza imyaka barimo gusarura, bakirinda abamamyi.
Umujyanama w’ubuhinzi NIYONSABA Alexis wo mu Murenge wa RUKIRA, Akagari ka Buriba, umudugudu w’Agatare yavuze ko gahunda ya TWIGIRE MUHINZI yatangiye buhoro buhoro abantu, batabizi. Avuga ko ubu bimeze neza, ko abaturage bamaze kumenya icyerekezo. Yemeza ko ibihingwa bahinga aribyo Ibigori , urutoki ndetse n’ibishyimbo, umusaruro umeze neza. Kandi ko umusaruro wabo ugurwa neza kuko iyo bamaze kweza, amakoperative abashakira isoko ryiza
NKURUNZIZA we ati “Ubu dufite umusaruro mwiza. Nkanjye nihereyeho, mbere nezaga agafuka kamwe k’ibigori, ariko nyuma y’amahugurwa y’Abagoronome ndetse na RAB, ubu ndeza toni 4-5, harya nezaga agafuka kamwe.” Yakomeje avuga ko ashimira Leta y'u Rwanda cyane kuko yabegereje amafumbire, ndetse n’amasoko y’umusaruro, ubu bakaba badahendwa.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back