NGOMA: GAHUNDA Y’URUGO MBONEZAMIKURIRE IMAZE GUTERA IMBERE

Urugo mbonezamikurire, ECD ni iki?

Urugo Mbonezamikurire, ECD(Early Childhood Development Center and Family), ni gahunda igamije gufatanya n’ababyeyi guha uburere bw’ibanze abana bato bataragera igihe cyo kujya mu ishuri. Iyo gahunda iterwa inkunga n’Ikigega Imbundo Foundation, mu Karere ka NGOMA, yatangiriye mu Murenge wa ZAZA, mu rugo rwa Sangaza. Ese iyo gahunda iteye ite, igeze he mu karere ka NGOMA?

Uko Gahunda y’urugo mbonezamikurire iteye.

Urugo mbonezamikurire ni gahunda yo guhuriza hamwe abana bato, batarajya mu mashuri abanza, bagatozwa ibintu binyuranye bijyanye n’ikigero cy’imyaka barimo, ibyo bikabafasha gukura mu bwenge, mu bupfura no kugira ubuzima bwiza kuko mu kigo mbonezamikurire  habamo no kuboneza imirire. Abana bashyirwa mu byiciro bitatu: Abato(Babies), Icyiciro cyo hagati(Middle Class) n’icyiciro cya nyuma(Top Class) cy’abategurwa kujya mu mashuri abanza.

Mu karere ka Ngoma, hamaze kubakwa ikigo mbonezamikurire kimwe cya Sangaza , mu Murenge wa Zaza, hakaba harimo no kubakwa ikindi mu Murenge wa Rukumberi. Ikigo mbonezamikurire cya Sangaza cyatangiye tariki 15/01/2015.

Mu rugo mbonezamikurire hakirwamo abana b’imyaka kuva kuri 3 kugera ku myaka 6, gahunda irambuye ikaba yibanda:

-          Uburezi: abana bigishwa ubumenyi bunyuranye, hakoreshejwe uburyo bwo kwigisha incuke;

-          Ubuzima: abana bahabwa amafunguro aboneye;

-          Isuku: abana batozwa kugira isuku, hose no muri byose;

-          Imibanire n’abandi: muri uko guhura, abana batozwa kubana neza n’abandi;

-          Umutekano: umutekano w’abana ni wose kuko abana, birirwa  hamwe, bakina bikababuza kuzerera baterwa akenshi no kuba bonyine iwabo.

Urugo mbonezamikurire ECD-Sangaza muri Zaza, ubu ruhuriramo abana 168, rukaba rumaze kohereza abagera kuri 20 mu mashuri abanza.

ECD-Sangaza ubu yatangiye gahunda yo kumanura gahunda y’urugo mbonezamikurire, mu midugudu. Impamvu yo kumanura gahunda mbonezamikurire hasi mu ngo bikaba ari uko  gushyira ibigo bya ECD hose, byagorana kuko bihenze. Ibyo bikaba bishingiye na none ko n’ubusanzwe bimwe mu bihakoreshwa, nk’imyaka yo guteka, biba byatanzwe n’ababyeyi. Aho mu ngo z’abaturage, abaturage ubwabo bitoranyiriza umubyeyi w’inyangamugayo, bityo abana bakajya bahahurira bagahabwa inyigisho n’amafunguro nk’ayo bakagombye kubonera muri ECD-Sangaza. Ababyeyi batanga ayo mahugurwa, babanza guhugurwa, ku nyigisho z’ingenzi zitangirwa muri ECD. Iyo gahunda yo gushyira ingo mbonezamikurire  mu ngo ikaba imaze kugera ku musaruro ushimishije kuko ubu hari abana bagera kuri 780,  bahurira mu ngo 30.

Iyi gahunda ifitiye akamaro kanini ababyeyi.

Gahunda y’urugo mbonezamikurire, si abana gusa ifitiye akamaro, n’ababyeyi bitabira iyi gahunda, boherezayo abana, bayibonamo gahunda nziza cyane. Kuko nabo bahura, bagahabwa inyigisho zinyuranye. Abo babyeyi:

-          Babona inyigisho ku myororokere no kuboneza urubyaro;

-          Bahugurwa ku burenganzira bw’abana no kubitaho;

-          Bahugurwa mu gutegura indyo yuzuye;

-          Bamaze kumenya icyo iminsi 1000 ivuga;

-          By’agahebuzo bamaze kumenya kwibumbira mu matsinda.

Mu kwibumbira mu matsinda, ababyeyi bitabira gahunda y’urugo mbonezamikurire bafite amatsinda abiri y’ingenzi: DUTERIMBERE MUBYEYI na DUFATANYE KURERA. Ayo matsinda amaze kugura ihene 129 n’ingurube 69, bakoresheje amafaranga, bahuriza hamwe hakiyongeraho inkunga baterwa n’Ikigega Imbuto Foundation. Ababyeyi bakaba bishimira cyane iyi gahunda kuko ituma abana bitabwaho, bakagira ikinyabupfura n’isuku, bagatinyuka kandi bikabafasha kumenya kubana n’abandi.

Umukozi w’Ikigo Imbuto Foundation ukurikirana gahunda y’Urugo Mbonezamikurire mu Karere ka NGOMA, Bwana KAYIRANGA Jean de Dieu akaba yishimira uburyo iyi gahunda igenda yitabirwa n’ababyeyi. Avuga ko Urugo Mbonezamikurire mu midugudu ari igitekerezo cyiza cyanashimangiwe n’Abayobozi bakuru harimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odette, ubwo hatangirizwaga gahunda yo kurwanya imirire mibi mu Ntara y’Iburasirazuba mu rugo rwa ECD-Sangaza, tariki ya 05/12/2015. Umukozi Ushinzwe uburezi mu karere ka NGOMA, Bwana HAKIZIMANA Alphonse yemeza ko uburere buhabwa abana bato bari mu kigero cy’imyaka 3-6, ari ishingiro rikomeye mu mikurire n’ubumuntu by’umwana, kuko iyi myaka ari ikigero cy’imyaka umwana atoreramo ibintu byinshi bimuranga mu buzima. Ashishikariza ababyeyi gushyira abana babo mu rugo mbonezamikurire, kuko bifasha abana kuri byinshi mu mikurire yabo: bituma umwana atora imico myiza no kumenya kubana n’abandi akiri muto.

 

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA 
Back