NGOMA: GUHUZA UBUHINZI N’ITEGANYAGIHE BYAHAGURUKIWE
“Ubukungu bw’Akarere ka Ngoma, bushingiye ku buhinzi n’ubworozi. Akaba ariyo mpamvu twafashe ingamba zo kuvugurura ubuhinzi kugira ngo bushingire ku ikoranabuhanga rinyuranye”.
Ayo magambo twafata nk’amahame shingiro y’ubuhinzi bugezweho mu karere ka Ngoma, yavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, ku munsi w’Inama ya Komite Mpuzabikorwa, yateranye kuwa 06/10/2016. Muri icyo cyerekezo cyo gukora ubuhinzi buvuguruye, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/10/2016, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe(Rwanda Meteorology) gifatanyije n’Umushinga ugamije gufata neza umusaruro no guteza imbere ubuhinzi bwunguka butabangamiye ibidukikije(PASP: Climate Resilient Post-harvest and Agribusiness Support Project), cyatanze amahugurwa n’amakuru ku iteganyagihe ry’iki Gihembwe cy’Igihingwa cya A(Season 2017A). Ayo mahugurwa akaba yarahawe abakozi b’Akarere n’ab’Imirenge bafite mu nshingano zabo ubuhinzi n’ubworozi, n’abaturage bahagarariye abandi.
Abakozi bo mu Kigo cy”igihugu cy”iteganyagihe(Rwanda Meteorology), aribo HIGIRO Steven, NSABUKUNZE Félicien na NDABARASA Jean Félix, mu biganiro bagaragaje ko ikigamijwe muri ayo mahugurwa ari ukugira ngo ubuhinzi bujye buhuzwa n’iteganyagihe. Abo Bakozi bo mu kigo cy’u Rwanda cy’Itegenyagihe, bashishikariza abahinzi kujya baha agaciro amakuru y’Iteganyagihe. Bityo abari batumiwe bose bakaba bagiye no gushyirwa mu mubare w’abantu basanzwe boherezwa ubutumwa kuri telefoni, burebana n’iteganyagihe buri munsi. Basobanuye ko n’ubwo muri rusange amakuru arebana n’Iteganyagihe bayageza ku Nzego za Leta zishinzwwe ubuhinzi arizo MINAGRI na RAB, nazo zikabishingiraho mu kugena ibihingwa bigomba guhingwa hakurikijwe ubwinshi cyangwa ubuke bw’imvura, bagiye kuzajya bageza amakuru ku bashinzwe ubuhinzi n’abahagarariye abahinzi, ndetse n’undi wese wajya abishaka akaba yakwaka amakuru ku murongo utishyurwa 6080.
Bagaragaje ko muri rusange iki gihembwe cy’ihinga 2017A, ndetse n’uyu muhindo wa 2016, uzabamo imvura nke, ugereranyijwe n’isanzwe igwa. Ko rero abahinzi bagomba kubimenya bakagira imyitwarire ijyanye n’ibyo bintu.
Mu gusoza ayo mahugurwa, hagaragajwe ingamba zo gukoresha amakuru y’Iteganyagihe mu kongera umusaruro zikurikira:
• Guhitamo imbuto ijyanye n’imvura iteganyijwe n’uko igihembwe kireshya;
• Kurwanya isuri (Guca amaterasi y’indinganire n’indi mirwanyasuri);
• Gucukura ibyuzi by’amazi (valley-dame), zifata zikanabika amazi yakwifashishwa mu kuhira ibihingwa;
• Gukurikirana andi makuru y’iteganyagihe (iry’iminsi 3, 5 ndetse n’irindwi)
• Gutera ibiti bivangwa n’imyaka;
• Gushyigikira ubuhunikiro.
Umuhuzabikorwa wa PASP, mu Karere ka NGOMA, Bwana MASENGESHO akaba yarashimangiye ko iyo myanzuro igomba kwitabwaho,
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back