NGOMA: GUKORERA HAMWE BYABAYE INTERO Y’INAMA Y’UMUTEKANO YAGUYE
Gukorera hamwe, haba mu bakozi, haba inzego zinyuranye zikorera mu karere ka Ngoma byagarutsweho, birashimangirwa cyane mu nama y'umutekano yaguye: Ni byo koko"Urunana mu mihigo", bimaze kuba akarango k'Akarere ka Ngoma.
Ni kuri uyu wa gatatu tariki 02/03/2016, mu cyumba kinini cy’inama cy’ Akarere ka Ngoma mu nama y’umutekano yaguye, ibyo byagarutsweho ndetse birashimangirwa. Iyo nama y'umutekano yaguye yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka NGOMA, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali, ab’Imirenge n’inzego z’umutekano. Inama ikaba yarayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise ari nawe muyobozi wayo.
Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zikurikira:
- Uko umutekano wifashe n’ingamba zo gukomeza kuwubungabunga;
- Ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2015/2016;
- Ingamba zo kunoza ibikorwa by’isuku;
- Igihembwe cy’ihinga cya B 2016.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w'Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye abitabiriye inama, ababwira ko intego nyamukuru y’ inama ari ukuganira no gufata umurongo wo kugira ngo buri wese ahagarare kigabo mu mwanya we, hagamijwe kunoza ibikorwa no kwesa imihigo.
Agaruka ku ngingo z’inama yibukije ko mu gihembwe cy’ihinga B 2016, abaturage bagomba guhinga ibihingwa biteganyijwe, ko rero abayobozi b’ibanze bagomba kutarebera abashobora kubaca mu rihumye bagahinga ku butaka buhuje, ibihingwa bidateganyijwe nk’amasaka; abahinzi bagomba gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye. Ku bijyanye n’umusaruro w’igihembwe A 2016, yasabye ko ikibazo cy’abamamyi cyitabwaho, bagakumirwa. Yasabye abayobozi b’ibanze kwita no kunoza ibikorwa by’isuku. Mbere yo guha umwanya abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ku buryo bw’umwihariko, yibukije gukora amarondo kugira ngo ibyaha bikumirwe.
Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Ngoma , Kirehe na Bugesera Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO, yasabye abantu bose gukorera hamwe kugira ngo akarere gakomeze gahagarare neza kuko ubu ipiganwa ry’uturere rirakomeye kandi amakipi yose aradadiye. Yagarutse ku mutekano avuga ko uruhare ari urwa buri muturwarwanda wese n’ubwo hari inzego zihariye z’ umutekano, asaba ko abantu bagomba gufatanya nazo bakazisanzuraho kugira ngo zitange umusanzu wazo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka NGOMA, SP. Janvier MUTAGANDA yavuze ko n’ubwo hari ibintu bibi byabaye nk’impanuka, umutekano utahungabanye mu karere ka NGOMA. Yagarutse ku kibazo cy’ikiyobyabwenge cya kanyanga asaba ko kigomba guhagurukirwa na buri wese. Yashimye cyane uburyo buriho bwo guhana amakuru ku buryo bwihuse, ariko anasaba ako no gukumira bigomba kwitabwaho. Abayobozi bungirije b’Akarere, aribo Bwana RWIRIRIZA J.M. Vianney na Madame KIRENGA Providence, bashimangiye ko umuco wo gukorera hamwe ugomba gukomeza kuranga abakozi b’Akarere ka NGOMA. Inzego zose zigomba gukorera hamwe kugira ngo Akarere kagomeze kwesa imihigo, ariko na none hakibandwa ku gukemura ibibazo by’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Alex KANAYOGE, yashimiye abayobozi b’Imirenge n’Utugari, ubufatanye bagaragaje mu gihe cy’inzibacyuho, by’umwihariko, abashimira ubufatanye n’imbaraga bashyize mu gikorwa cyo kwakira imisoro y’ubutaka. Yijeje abayobozi bashya b’Akarere ubufatanye muri byose kugira ngo Akarere ka Ngoma gakomeze kese imihigo.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back