NGOMA: GUVERINERI YIFATANYIJE N’ABATURAGE GUHINGA IBIJUMBA

Mu mwaka washize wa 2016, Intara y’Iburasirazuba yahuye n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa, ryatewe no kubura kw'imvura, ku buryo bamwe batatinye kuvuga ko hari inzara. Uko byakwitwa kose ni uko ibyo bihe bibi byasize bitanze isomo rikomeye, bityo hafatwa ingamba zikomeye kugira ngo, umutekano w’ibiribwa(Food security) usigasirwe, kuko burya ngo “utaranigwa agaranye agira ngo ijuru riri hafi”.

Ni muri urwo rwego ubu mu karere ka Ngoma hafashwe ingamba zikomeye harimo kuhira ariko hatirengagijwe no kubyaza umusaruro ubutaka bwa Leta bwegereye ibiyaga butakoreshwaga neza. Ubwo butaka ubu burategurwa ngo buhingwemo ibijumba n’imboga. Ibyo bikaba byarabaye amahire kuko ubutaka burahari, hakabamo imbaraga zituruka ku bufatanye bukomeye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda muri iki gihe cyahariwe ibikorwa byabo byitwa Army Week na Police Week. Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, tariki ya 27/05/2017, wibanze ku gikorwa cyo guhinga ibijumba. Akarere ka Ngoma kakaba karagize amahirwe yo kubona umushyitsi waje kwifatanya n’abaturage muri uyu muganda; uwo akaba ari Guverineri w’Intara y'Iburasirazuba, Madame KAZAIRE Judith. Hari na none Depite NKUSI Juvenal ndetse n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere. Aba bose bakaba barakiriwe muri uwo muganda n’umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise. Uyu muganda wari witabiriwe n’abaturage benshi cyane wakorewe mu mudugudu witwa mu Mumurenge, akagari ko Mugatare umurenge wa Mugesera ahari site  ya hegitari 12 iteganyijwe guhingwamo ibijumba. Guverineri KAZAIRE Judith akaba yarifatanyije n’abatugare mu guhinga no gutera imigozi y’ibijumba nyuma haba n’igikorwa cyo kwerekana uburyo bwo kuhira buzakoreshwa kugira ngo ibihe by’izuba bitazangiza iyo imigozi. Igikorwa nk’iki cyo guhinga ibijumba kandi cyabereye kuri site ya Ruhinga, akagari ka Ruhinga, Mu murenge wa Zaza, ifite ubuso bwa hegitari 14, hafi ya zose zimaze guterwaho imigozi y’ibijumba. Kuri iyi site ya Ruhinga yo muri Zaza, ho hatangiye no gukoreshwa imashini zihinga kugira ngo intabire iboneke vuba. Abashinzwe iby'ubuhinzi mu Karere ka Ngoma bakaba bamara impungenge abibaza uko iyi migozi y'ibijumba izakura kandi icyi ryatangiye, bababwira ko tekinoloji yo kuhira izakoreshwa yateganyijwe kandi ihari kuko yatangiye no gukoreshwa muri Mugesera.

Mu ijambo rye, Guverineri KAZAIRE Judith yashimiye abaturage kuba bitabiriye ari benshi umuganda nk’uwo wo kongera umutekano w’ibiribwa. Abasaba kuzirikana ibihe bibi by’igabanuka ry’ibiribwa byabaye mu Ntara, abasaba gufata neza iyo migozi y’ibijumba bahaye akazina kakabyiniriro ka “mwashonje ntaraza”. Yabibukije gukomeza kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika nk’uko bari babiganirijweho, bakazayajyamo bakeye, kandi bakayakora mu mutuzo. Yahereye aha aboneraho kubasaba kwirinda no kwamagana impanuro z’ibinyoma, zica ibikuba nk’iz’abantu biyita ngo ni abagorozi. Yagize ati “ Mu Gihugu cyacu nta kigoramye kirimo, baje kugorora”. Abaturage bo bagomba gukomeza ubufatanye bubaranga mu gucunga umutekeno bafatanyije n’Ingabo, Polisi na Dasso. Maze ahasigaye bakagira isuku ku mubiri, mu biribwa, mu ngo bagakubura. Yashimiye akarere ka Ngoma ku kintu cyiza cyane kagezeho cyo gukoresha neza amasibo. Kuba rero Njyanama yaremeje Politiki n’amahame agenga imikorere y’amasibo, igendeye cyane cyane ku musaruro mwiza amasibo amaze kugeraho muri gahunda y’imbaturabukungu ari ibyo gushima Akarere ka Ngoma. Iyi gahunda y’imikorere ivuguruye y’amasibo, ikaba igomba gukwirakwizwa mu Turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba, ndetse byaba ngombwa no mu Gihugu hose kuko isobanutse.

Muri rusange abaturage bishimiye uyu muganda wo guhinga ibijumba n’ibikorwa bya Army Week na Police Week bibafasha muri ubu buhinzi. Nk’uko babivuga, ibijumba ni igihingwa gihashya inzara kandi cyihanganira n’ibihe bibi by'izuba. Akarusho ariko ngo ni uko babona abayobozi bahagurukiye iki gikorwa. Umwe yagize ati “Ntibisanzwe kubona Guverineri ahinga nyuma agafata n’imigozi y’ibijumba agatera kandi akabikorana umurava! Abasirikare n’abapolisi bo tuba turi kumwe buri munsi. Ibi bintu ni byiza tubona birimo imigisha.”

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Back