NGOMA: GUVERINERI YISHIMIYE UBUFATANYE BURANGA UBUYOBOZI BWA NGOMA

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame KAZAIRE Judith yishimiye ubufatanye buranga abayobozi b’Akarere ka Ngoma, abasaba gukomereza aho kuko bizafasha  Akarere kongera kuba indashyikirwa.

Icyo ni kimwe mu bitekerezo by’ingenzi Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame KAZAIRE Judith yagejeje ku bayobozi b’Akarere ka Ngoma, ku cyumweru tariki ya 13/11/2016, ubwo yabasuraga aho bari mu mwiherero wo kunonosora Igenamigambi n’Ingengo bya 2017-2018. Uwo mwiherero watangiye tariki ya 11/11/2013 wahuje Nyobozi y’Akarere, abagize Inama Njyanama y’Akarere n’Abayobozi b’amashami n’amaserivisi ku Karere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge. Mu matsinda anyuranye, aba bayobozi bakaba barafashe umwanya uhagije wo gusesengura ibyasabwe n'abaturage umurenge ku wundi no kwemeza ibigomba gushyirwa mu Igenamigambi n'ingengo y'imari y'Akarere. Bikaba bigaragara ko ibikorwa  bigamije kongera umusaruro n'umutekano w'ibiribwa(Food Security), nko kuhira no gutunganya ibishanga, ibikorwa byo kongera agaciro k'umusaruro, ibikorwaremezo bigamije kongera imibereho myiza nk'amazi n'amashanyarazi, uburezi uhereye ku bana b'incuke, byahawe agaciro gakomeye mu mwaka 2017-2018.
Guverineri yishimiye ko igenamigambi n’ingengo y’imari bya 2017-2018 byateguwe byagendeye ku  ihame ryo gushyira imbere ibiteza imbere umuturage. Yibukije ko hagomba gufatwa ingamba zo kurwanya ubukene bwagaragajwe  na EICV-HLCS IV(Enquête Intégrale sur les Conditions de Vie des Ménages-Households Living Conditions Survey). Yasabye na none kwita ku batishoboye, ariko cyane cyane ibibagenerwa bikabageraho ntawe ubinusuye. Ibyo byose ariko bikaba bizashoboka ari uko n’abaturage babigizemo uruhare, umutekano ukabumbatirwa na buri wese. Perezida w’Inama Njyanama Bwana BANAMWANA Bernard yavuze ko yishimiye ibitekerezo byagaragajwe n’Abaturage, ko bigaragaza ko Abanyarwanda koko bazi kwigenera. Yavuze ko Abajyanama bo nk’intumwa zabo, bagomba kubaha no guha agaciro ibitekerezo by’abaturage cyane cyane ko ari byiza kandi bigamije koko kubateza imbere. Yemeza ko nibashyira hamwe n’abaturage, bakumva uruhare rwabo, nta kabuza Ngoma izongera kugaragara mu Turere tw’indashyikirwa.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back