NGOMA: HASHOJWE AMAHUGURWA KURI GAHUNDA Y’UBUREZI BUGAMIJE AMAHORO(RPEP)
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/02/2016, mu Karere ka NGOMA, hashojwe amahugurwa kuri Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro(RPEP:Rwanda Peace Education Programme), ku matsinda anyuranye yahuguwe. Iyo gahunda igamije kwimakaza umuco w'amahoro mu bantu, binyuze mu nyigisho zibafasha kumva no gusobanukirwa neza amateka, Jenoside n’ibijyanye ko kubaka amahoro mu Rwanda. Icyo gikorwa cyo gusoza amahugurwa kuri Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro mu Karere ka NGOMA, kikaba cyitabiriwe na Bwana HABINEZA Jean Michel, Umuyobozi Wungiriye w’iyo gahunda ku rwego rw’Igihugu, Intumwa y’Akarere ka NGOMA, Bwana MAPENGO Gilbert. Hari kandi Abahagarariye Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi mu karere ka NGOMA.
Abahuguwe bakaba bari mu matsinda abiri y’ingenzi. Itsinda ry’abarimu, abayobozi b’abarimu, abashinzwe uburezi mu mirenge bose hamwe 40, bigishijwe uburyo bwo kwigisha amahoro mu mashuri: basobanuriwe uruhererekane rw’ibikorwa biganisha ku bugizi bwa nabi basesengura ku buryo bwimbitse, intambwe ziganisha kuri ubwo bugizi bwa nabi n’intambwe ziganisha ku kugirira abandi neza. Hahuguwe kandi itsinda ry’abantu 40 banyuranye bahagarariye inzego zinyuranye za Leta n’Umuryango Nyarwanda(Société Civile); aba bo bakaba barahuguwe ku bihangano bigamije kwigisha amahoro. Iyi Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro(RPEP: Rwanda Peace Education Programme) ikaba ari gahunda ihuriweho n’ibigo bine by’ingenzi ari nabyo biyitera inkunga: hari Ikigo cy’Abongereza AEGIS Trust, gikorera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane Bigamije Amahoro(IRDP), Radio ya Benevolencija na USC-Shoah Foundation. Abahuguwe bakaba barahawe impamyabumenyi(Certificats).
Bwana HABINEZA Jean Michel, yagaragaje uburyo ibikorwa bya Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro (RPEP: Rwanda Peace Education Programme), byitabiriwe mu Karere ka NGOMA. Abantu bagera hafi 1200 bakaba barasuye imurika ryimukanwa, bahabwa n’ibiganiro, habaye na none ibiganiro-mpaka hagati y’ababyeyi n’abana bifuzaga gusobanukirwa kurushaho amateka y’u Rwanda. By’umwihariko habaye igikorwa gikomeye cy’amahugurwa, yishimira uburyo cyitabiriwe. Yishimiye kandi ashima ko ibyo bikorwa byagenze neza. Akaba yarashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka NGOMA. Intumwa y’Akarere ka NGOMA muri iki gikorwa, Bwana MAPENDO Gilbert, yashimiye cyane Abayobozi ba Gahunda y’Uburezi Bugamije Amahoro (RPEP: Rwanda Peace Education Programme), ku bikorwa bamazemo ibyumweru bibiri mu Karere ka NGOMA, ariko cyane cyane ayo mahugurwa meza agamije kubaka umuryango nyarwanda washegeshwe n’ibibazo by’amacakubiri yawugejeje kuri Jenoside. Yavuze ko inyigisho mbi zatumye haba Jenoside zigomba gusimbuzwa inyigisho nziza zigamije kubaka umuryango mushya nyarwanda ugendera ku ndagagaciro nziza. Yijeje ko abahuguwe bose bagiye kuba imbuto z’amahoro. Akaba ariyo mpamvu Akarere kagiye kubabumbira hamwe muri Club, iyo Club ikazagenda igaba amashami mu nzego z’ibanze no mu bigo by’amashuri. Aha akaba yarasabye RPEP kuzakomeza kuba hafi abahuguwe igihe cyose bizaba bibaye ngombwa. Muri iryo sozwa ry’amahugurwa, itsinda ryahuguwe ku bihangano bigamije amahoro, ryasusurukije abari baje aho mu bihangano byiza bahanze nk’umwitozo: Imbyino, indirimbo, umuvugo ndetse n’ikinamico. Aha Bwana MAPENDANO Gilbert akaba yaravuze ati” Akarere kazanye abantu banyuranye mu mahugurwa, abayobozi n’abandi, none gatahanye abahanzi!”
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA
Back